Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, zatanze serivisi z’ubuvuzi mu igororero ryo mu gace zikoreramo ka Bria, hagamijwe gushyigikira imibereho myiza y’abaturage.
Muri iki gikorwa cyabaye kuri wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, hatanzwe serivisi zitandukanye zirimo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, kwita ku buzima bw’abagore, kuvura amenyo n’izindi serivisi z’ubuvuzi zikenewe.
Iki gikorwa cyakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) ku bufatanye n’itsinda ry’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda. Cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle.
Uyu muyobozi yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko ku bw’iki gikorwa cy’ubuvuzi ashimangira ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye.
Mahamat Adoum Salle yanagaragaje kandi imbogamizi abagororwa bo muri iri gororero bahura na zo mu kubona serivisi z’ubuvuzi, zijyanye n’ibura ry’imiti.
Ati “Iyo abagororwa barwaye, tubajyana ku bitaro bakandikirwa imiti, ariko rimwe na rimwe kuyibona bikunda kugorana. Ni yo mpamvu ari byiza cyane kuba abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA baje gutanga ubuvuzi ku buntu ku bagororwa.”
Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi, yavuze ko iki gikorwa cyashingiye ku ihame ry’ingenzi ry’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ryo gutabara abasivili.
Ati “Iki gikorwa kigaragaza ubushake bwacu bwo kutita gusa ku mutekano, ahubwo no kwita ku mibereho myiza y’abasivile, agaciro n’uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu.
Col Dr. Christian Mukwesi avuga ko ibi bikorwa by’ubuvuzi bishimangira ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kandi bukwiye kwitabwaho.
Ati “Ubuzima ni uburenganzira bwa bose, si amahirwe yihariye. Mu gutanga ubuvuzi ku buntu, inama n’ingamba zo kwirinda indwara ku bagororwa, turongera gushimangira ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kandi bukwiye kwitabwaho.”








