Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025.
Aya masezerano yemejwe nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29 Nyakanga, Abadepite bagejejweho ibisobanuro birambuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye igamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ariko anemeza ko hakiri impungenge kubera ibikorwa bya politiki na gisirikare bikomeje kugaragara muri Congo bihabanye n’intego y’ayo masezerano.
Nkuko bitangazwa na RBA, Abadepite bagarutse ku bibazo by’umutekano mucye u Rwanda rukunze guhura nabyo bishingiye ku mutwe wa FDLR, ukorera mu mashyamba ya Congo.
Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba zo kwirinda nyamara ari uburenganzira bw’igihugu nk’uko n’umuturage yirinda igihe atuye mu nzu ye.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasubije ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kubera umutekano muke uterwa n’umutwe wa FDLR, ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba no kuba ugizwe n’abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati” Congo rero irasabwa kugaragaza ubushake bwa politiki mu kurandura uyu mutwe wa FDLR.”
Yongeyeho ko u Rwanda rutazemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yongera kuba, ndetse ko ari yo mpamvu y’ubwirinzi bw’igihugu.
Minisitiri Amb.Nduhungirehe yanagaragaje ko icyizere cy’amahoro bizagira n’uruhare rukomeye ku gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, gishingira ku bikorwa bifatika bizakorwa mu kurandura FDLR.
Ati “Tugomba kuzabona igikorwa kigaragara kidashobora gusubira inyuma, kurandurwa kwa FDLR, hanyuma bigatuma u Rwanda rukuraho izo ngamba z’ubwirinzi.”
Yibukije ko hari ibikorwa bya Leta ya Congo bigaragaza ubushotoranyi birimo gutwika Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa, gufunga Abanyarwanda barimo abagiye muri Congo mu rwego rw’ubukerarugendo, ndetse no gukumira indege za RwandAir mu kirere cya RDC.
Ati” Ibyo byose tugomba kubiganiraho, kuko niba tuvuga ko twinjiye mu cyiciro gishya cy’ubufatanye, ibyo bikorwa bigomba guhagarara.”
Mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, i Washington harimo n’ingingo isaba gufungura Abanyarwanda bafunzwe muri RDC ku buryo budasobanutse, harimo n’abashinjwa ibyaha bidafite ishingiro nk’uko Minisitiri Amb.Nduhungirehe abigaragaza.
Harimo kandi n’icyifuzo cy’uko RDC ihagarika amagambo yuzuye urwango asenya ubumwe ndetse anibasira Abatutsi baba muri Congo.
Aya masezerano ateganya ko u Rwanda na RDC bagomba kwiyemeza gukemura ibibazo binyuze mu nzira ya dipolomasi, hubahirizwa amahame y’ubufatanye no kubahana nk’ibihugu biharanira amahoro arambye mu karere.









