sangiza abandi

Intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda – Madamu  Jeannette Kagame  

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yatangaje ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izakomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu no gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 8 Ugushyingo 2025, mu  Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri.

Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ryatangiye ku wa 7-8 Ugushyingo 2025.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko  gahunda ya Ndi umunyarwanda ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu no kubanisha Abanyarwanda.

Ati “ Kuri twebwe, intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda. Ishingiro ry’ubumwe bwacu ni inzozi dusangiye; dusangiye umuco, dusangiye ururimi, dusangiye igihugu, n’Imana y’u Rwanda kandi ikaba imwe.”

Yakomeje agira ati “Umwihariko wa Unity Club ni ubutwari bwo guha umwanya ibiganiro bisa nk’aho bigoye kuri benshi. Iyo duhuye nk’uku, tukaganira, n’uko tuzi neza ko guceceka bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye.”

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izakomeza kuba umurage w’abakiri bato.

Ati “ Insanganyamatsiko yacu, Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu si intero yacu gusa. Ahubwo niyo mahitamo yacu ntasubirwaho. Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho, kandi tukabaho neza. Ndi Umunyarwanda ni cyo gihango dufitanye, ni wo murage tuzasigira abato.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye Abanyafurika muri muri rusange kwihesha agaciro .

Yongeyeho ko Abanyarwanda bagomba guhora bahanganye n’ibyashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “ Ariko tugomba guhora dukurikira, tureba ibigambiriye gusenya ubumwe bwacu no kunyeganyeza agaciro kacu. Icyago twagira cyaba kurangara no kureka imitekerereze n’imvugo z’amacakubiri bigira aho bipfumurira.”

Photos:

[fluentform id="3"]