Isengesho rya Jeannette Kagame ubwo yari mu masengesho y’urubyiruko yo gusabira igihugu’ Young Leaders Prayer Breakfast yabaye ku Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2025.
“Dawe uri mu ijuru,
Turagushimira ku mpano y’umuryango waduhaye, no kuba twagiriwe umugisha wo guteranira mu kubaho kwawe.
Turasabira buri rugo ruri hano ngo urusendereze urukundo rurangwa no kwihangana, kunga ubumwe guhoraho n’ubwenge budufasha gukomera mu bigeragezo.
Dawe, turagusaba ko ngo uhe umugisha abashakanye bose bari hano, ubahe ishyaka ryo kwita ku birenze kuri buri wese ukwe, no gukomeza ayo mahitamo buri munsi, mu ngo zacu naho dutuye.
Nyuma y’ibyo byose, Ese twakibagirwa? Ko hari igihe imiryango yacu yatatanye, icyiduhuza kigacika ndetse n’ubutaka bwacu busanzwe bwera mu buryo butunguranye bukarumba. Ariko wowe Mana watugaruriye ibyo twabuze.
Watwigishije agaciro k’umuryango binyuze mu mubabaro wo kuwubura. Turinde kuzigera twibagirwa iri somo, kandi duhorane umutima wo kurinda imiryango yacu nk’impano ikomeye iva kuri wowe.
Mwami, igisha abashakanye kuba umuvugizi wa buri umwe, kutamenya ahari imbaraga gusa ahubwo bamenye nahari intege nke babikoranye urukundo n’impuhwe. Utwibutse ko guteshuka bitazanwa gusa n’amakimbirane akomeye ahubwo yinjirira buhoro buhoro mu gihe twahagaritse guha agaciro ibyo dukwiye kwitaho.
Turagusaba kuba maso muri ubu buzima burimo akazi n’inshingano nyinshi zitandukanye tugomba kwitaho.
Umugore w’Umunyarwandakazi agerageza kwitwara neza mu nshingano zikomeye no kugera ku ntego ze bwite byose abikoranye ubwitonzi butangaje. Umbabarire aho natandukiriye ariko kenshi narabyiboneye, Mushimirwe !
Umugabo w’Umunyarwanda agerageza gusigasira izina ryiza ry’umuryango, amahoro n’indangagaciro by’urugo rwe, n’isezerano ry’ahazaza h’umuryango n’umutekano igihe cyose, byose bikoranywe ubwiyoroshye n’ubwitonzi. Ibi nabyo narabyiboneye ubwanjye, kandi nabyo ndabibashimira.
Ariko nanone, buri wese afite byinshi bimutegereje! Ni iki dukora ngo dufate umwanya wo kwereka abo dukunda, imiryango yacu, urukundo n’ubufasha buvuye ku mu mutima… bitari gusa kubagezaho ibyiza biturutse mu byo dukora, ahubwo binyuze mu kubaba hafi dufite urukundo.
Turagushimiye, Data, kuko wumvise iri sengesho. Ha umugisha imiryango yacu, ha umugisha igihugu cyacu kiri mu nzira yo kwiyubaka, kandi uhe umugisha n’abazadukomokaho.
Amina! “





