sangiza abandi

Ishusho y’umutekano ku mipaka n’ibyo gucukura Gaz Methane mu Kivu: Guverineri Ntibitura yabivuye imuzi

sangiza abandi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko umutekano ku mipaka ihuza iyi ntara n’ibihugu by’ibituranyi birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhagaze neza ndetse ko inzego z’umutekano ziri maso.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio/TV10 , cyigaruka ku iterambere n’imibereho y’abatuye iyi Ntara.

Intara y’Iburengerazuba iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu, ihana imbi n’Intara y’Amajyaruguru ndetse na RDCongo, ikanahana imbibi n’u Burundi.

Uko ubucuruzi ku mupaka buhagaze

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasobanuye ko iyi ntara kuri ubu ifite amasoko nyambukiranyamipaka atanu ndetse ko yose akora neza.

Ati “ Kuri ubu akora ku kigero cya 78.7%.  Karongi dufite isoko nyambukiranyamipaka, iyo nayo irakora ku kigero cya 81% kuko harimo imyaka igera 42. Hari Nyamasheke nayo irakora cyane kuko yo iri ku kigero cya 99%.  Aho usanga ifite imyanya 221 ariko muri yo 219 ifite abantu bayikoreramo.

Dufite isoko rya Rubavu na ryo aho bita Petite Barrière. Ahari ikibazo ni Rusizi. Muri Rusizi dufite irya Bugarama na Rusizi I. Irya Bugarama rirakora cyane ndetse ku kigero cya 97% . Ariko Rusizi I ryo kuko ikigero cy’abambuka umupaka cyagabanutse ni ryo ubona rigifite ikibazo.”

Avuga ku baturage bashobora kwambuka imipaka ya RDCongo n’u Burundi, yabasabye kujya bambuka mu buryo bwemewe.

Ati “ Icyo dukangurira abaturage bacu ni uko bambuka bakoresheje imipaka yemewe. Iyo ukoresheje umupaka mu buryo bwemewe ntabwo wabangamirwa ngo ubure gukurikiranwa kuko uba wanyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Guverineri Ntibitura yavuze ko nubwo umubano hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza ariko inzego z’umutekano ziri maso ku buryo ntawuhungabanya.

Ati “ Imipaka yacu irarinzwe ndetse n’inkiko zacu zirarinzwe neza nta mpungenge. Uwashaka kwinjira agamije ibindi cyangwa guhungabanya umutekano ntabwo yatinda gufatwa kubera ko inzego z’umutekano ziri maso.”

Ibyo gucukura gaz Methane

Mu 2019 nibwo guverinoma yatangije umushinga wa Shema Power Plant ko uzajya utanga amashanyarazi arenga megawatt 57. Ni mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda bose babona amashanyarazi.

Muri uwo mwaka, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura gaz méthane ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko imirimo yo gutangira gucukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu, ariko ikoreshwa mu guteka, izatangira mu Ukuboza 2025.

Ati “ Twitezeho ko uzongera umuriro mu gihugu, ikiyongeraho kuri uyu mushinga wo gucukura gaz mu kiyaga cya Kivu, haziyongeraho gutanga  gaz yo guteka. Umushinga wamaze kwigwa n’ibikorwaremezo byose birahari ku buryo mu kwezi kwa Ukuboza ubwo uzaba utangiye , ukaba ari umushinga witezweho guteza imbere iyi ntara.”

Kurwanya igwingira

Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR igaragaza ko mu Ntara y’Iburengerazuba abana bagwingira bagabanyutse bagera kuri 21,8% mu 2024 bavuye kuri 40% mu 2020.

Nubwo bimeze gutyo ariko, muri iyi Ntara hari uturere tugifite imibare iri hejuru y’abana bagwingira .

Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko bafite  intego  ko abana bagwingira bagomba kuba batarenga 15% bitarenze 2029.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko ikibazo kikiri mu myumvire y’ababyeyi mu bijyanye no gutegura amafunguro.

Ati“ Ikibazo kiri mu myumvire, abaturaga bagomba kumva ko nubwo bejeje, bakwiye guhingira kujya ku isoko gusa , bakwiye kumenya no gutegura indyo yuzuye igenewe abana kugira ngo bave mu mirire mibi. Kuvuga ko tweza kandi tukagira abantu bari mu mirire mibi cyangwa bari mu igwingira ni ikibazo. Ni ikibazo tukirwana nacyo cyane cyane mu guhindura imyumvire.”

Guhangana n’ibiza

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco avuga ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibiza, abasenyewe n’ibiza mu 2023 n’umugezi wa Sebeya bamaze gutuzwa mu nzu nziza.

Ati “ Hari inzu 356 zubakiwe abari barasenyewe n’ibiza ndetse ubu abantu bazituyemo.

Yakomeje agira ati “ Hari izindi nzu 870 nazo ziri kubakirwa abari barasenyewe n’umugezi wa Sebeya ndetse biteganyijwe ko bitarenze kuri 30 ukwezi ku Ukuboza zaba zatashywe.”

Ibyo kugeza ku baturage amashanyarazi, avuga ko bageze kuri 71% naho kugeza ku baturage amazi meza biri ku kigero cya 85%.

Photos:

[fluentform id="3"]