Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubufaransa , Gen. Pierre Schill, n’abandi bari kumwe, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherere ku Gisozi, mu karere ka Gasabo,bunamira inzirakarengane ziharuhukiye .
Hamwe n’itsinda bari kumwe, beretswe urwibutso , basobanurirwa amateka ya Jenoside n’ingaruka yagize ku gihugu ndetse berekwa urugendo rw’Ubumwe no kwiyubaka .
Aba bari mu Rwanda aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali, yatangiye 21-22 Ukwakira 2024, yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka izwi nka ‘Land force Commanders symposium’.
Iyi nama yabaga ku nshuro ya kabiri yitabiriwe bihugu 19 birimo; u Burundi, u Bufaransa, Benin, Nigeria, Tchad, Gambia, Kenya, Malawi, Mortania, Uganda, Guinea, Jordan, Morrocco, Sudani y’Epfo n’ibindi bitandukanye bihagarariwe.
Ni inama yabereyemo ibiganiro by’ingirakamaro byakanguriye abayobozi ba Afurika kugira uruhare rugaragara n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere ry’umugabane.








