sangiza abandi

Josh Ishimwe yatatse umugore we ku isabukuru ye y’amavuko

sangiza abandi

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, yongeye kwibutsa Mutoni Gloria baherutse kurushinga, urwo amukunda, kuri uyu munsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Ni mu butumwa Josh Ishimwe yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira, buherekejwe n’amafoto yabo bombi.

Agira ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, mugore wanjye mwiza nahawe na Rurema, imfura muri byose. Ntabwo nzi aho nahera, ariko ndi umunyamugisha kuba ngufite nk’umugore wanjye. Ndagukunda cyane.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko umufasha we yamubereye umugisha mu gihe bamaranye ndetse amwibutsa ko azamukunda urw’ukuri.

Ati “Wambereye umugisha mu myaka yose tumaranye, uyu wo urangije biba agahebuzo. Byose ni ubuntu bw’Imana. Ndashima ku bw’ubuzima bwawe kandi ndi hano kuguha urukundo, ibyishimo, kugusengera ndetse no kwishimira buri ntambwe y’urugendo rwawe.”

‎Yongeye amagambo aryohereye agira ati “Ndagushimira kandi ndagukunda cyane mugore wanjye, kukugira ni umugisha. Ndagukunda ni impamo.”

Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zirimo ‘Ngumirize nigine Imana’, ‘Reka ndate Imana Data’, ‘Nzohaguruka ndirimbe’ n’izindi nyinshi.

Uyu muramyi n’umufasha we Mutoni Gloria barushinze tariki ya 21 Kamena 2025, mu birori byabereye mu gihugu cy’u Bubiligi.


Photos:

[fluentform id="3"]