sangiza abandi

Kicukiro: Abayobozi basabwe gushyira umuturage ku isonga mu kurwanya ubukene

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga ko nubwo intambwe imaze guterwa mu miyoborere no mu mibereho y’abaturage, haracyari imiryango igituye mu bukene, bityo hakenewe ingamba zishingiye ku bikorwa bifatika byibanda ku muturage aho kuguma mu magambo gusa.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, yahuje abayobozi b’inzego zose kugeza ku rwego rw’Umudugudu, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yashimangiye ko ari ngombwa kuvana imvugo ya “Umuturage ku isonga” mu magambo ahubwo igashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Iyo turebye ishusho rusange y’Akarere kacu, tubona ko hari urwego tumaze gutera mu miyoborere, ubukungu, ibikorwa remezo ndetse n’imibereho myiza gusa haracyari imbogamizi kuko hari ahakigaragara abaturage bakennye, gusa muzi ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwadushyiriyeho uburyo bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye kandi rwose iyi gahunda irimo kugenda neza dufatanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bushima uruhare rw’abayobozi b’Imidugudu n’abajyanama bagize mu bukangurambaga bwatumye abaturage bishakamo ibisubizo byo kwiyubakira imihanda migenderano yubakwa hirya no hino mu Midugudu, yiyubakiwe n’abaturage ku kigero cya 100%.

Ibi bikorwa bifatwa nk’intangiriro y’ubukungu bushingiye ku baturage ubwabo, aho abaturage bashaka ibisubizo by’ibibazo byabo aho gutegereza inkunga ziturutse ahandi.

Nubwo Akarere ka Kicukiro kiri mu turere twitwaye neza kurusha utundi mu nzego nyinshi, imibare igaragaza ko ubukene mu bice by’imijyi bugihari ku gipimo cya 16,7%, mu gihe mu byaro buri kuri 31,6%.

Ubushakashatsi bwa EICV7 bugaragaza ko mu gihugu hose ubukene bwagabanutse mu buryo bugaragara, buva kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024. Ariko mu nzego z’ibanze, haracyari icyuho gisaba kuboneka mu mibereho ya bamwe mu baturage.

intego si ugutunganya raporo nziza gusa, ahubwo ni uguhindura imibare ikaba impinduka zifatika ku buzima bw’abaturage aho umuryango uva mu bukene, umwana akiga neza, n’umuturage akabona amahirwe yo kwiteza imbere.

Photos:

[fluentform id="3"]