Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi umugabo witwa Ndagijimana Félicien, ukekwaho kwiba moto y’umumotari Nsengiyumva Séverien.
Polisi yatangaje ko ubu bujura bwabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo Nsengiyumva yari aparitse moto ku iguriro riherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gako, agiye kugura ibyo kurya, aho niho Ndagijimana yayifashe atangira kuyisubika mu muhanda.
Uyu mumotari Nsengiyumva w’imyaka 24 yaje gusohoka abura moto, ahita atabaza inzego z’umutekano zitangira gushakisha uwaba ayitwaye.
Ndagijimana w’imyaka 45 abonye ko Polisi imukurikiye yahise asiga moto ariruka, gusa polisi ikomeza kumukurikira afatirirwa hafi aho ndetse akimara gufatwa yemeye ko ari we wari uyibye.
Moto yahise isubizwa nyirayo, naho ukekwaho ubujura afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kurwanya ubujura bwibasiye cyane ibinyabiziga by’abamotari.
Yasabye abamotari kujya baparika ahantu hari umutekano kandi hagaragara, kuko hari abaparika moto aho babonye bagahita bajya mu zindi gahunda, bikorohera abajura.
CIP Gahonzire yanakanguriye abamotari gukorana n’inzego z’umutekano mu kumenya no gutahura abanyabyaha barimo abajura, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bakora ibikorwa bihungabanya umutekano.
Yababuriye kandi kwitondera abakiriya batwara, kuko hari abashobora kuba inkozi z’ibibi, ndetse agira inama abishora mu bikorwa by’ubujura ko bakwiye gushaka ibindi bakora kuko batazahirwa no kwiba.





