sangiza abandi

Kigali : Abantu 11 bategaga abaturage bakabambura ibyabo bafashwe

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubujura aho  bategaga nijoro abaturage, bakabambura ibyabo.

Aba bafashwe ku wa 4 Ugushyingo 2025, bafatirwa mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris, yabwiye Umunota ko aba bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Yongeraho ko bafatiwe mu Mirenge ya Muhima na Nyamirambo, bafashwe nyuma yaho abaturage bagaragaje ikibazo cy’uko hari abajura babatega bakabambura ibyo bafite.

CIP Gahonzire avuga ko mu Murenge wa Muhima mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi hafatiwe abakekwaho ubujura Batanu nyuma y’uko abakorera n’abagenda Nyabugogo bagaragaje ikibazo cy’uko hari abajura babatega bakabambura ibyo bafite.

Ni mu gihe mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagali ka Rugarama, mu Mudugudu wa Rubona, hafashwe abakekwaho ubujura batandatu.

 Polisi ivuga ko abafashwe bakurikiranyweho gutega abantu banyuze ahahoze irimbi bakabambura ibyo bafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagiriye inama abantu bahungabanya ko batazihanganirwa.

Yagize ati “ Polisi y’Igihugu ntabwo izihanganira umuntu wese uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage cyane cyane abantu nk’aba bategera mu nzira abaturage, bakabambura ibyo bafite.

Yakomeje agira ati “ Abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru igihe hari aho bazi hari abajura biba abaturage.”

Abakora ubujura nta bwihisho bafite muri iki gihugu bashake ibindi bakora, ubujura ntabwo buzabahira kuko inzego z’umutekano ziri maso.

Photos:

[fluentform id="3"]