Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri bari batwaye ibiro 28 by’urumogi kuri moto, barujyanye kurucuruza mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars yabwiye Umunota ko bafashwe ku wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 saa tatu n’igice z’ijoro, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Bafatiwe mu mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Cyugamo .
Abafashwe ni Twagirumukiza Enock ufite imyaka 23, na Mudahinyuka Jacques w’imyaka 19.
Polisi ivuga ko bakimara gufatwa, bavuze ko bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye muri aka Karere ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya runyujijwe mu nzira zitemewe.
Polisi yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru abantu nkaba bagafatwa ibiyobyabwenge bafite bitarakwirakwira mu baturage, ibashishikariza gukomeza kuyatanga.
Yagize ati”Ni ikimentso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ndetse binashimangira ko bamaze kumenya ububi bw’ibyobyabwenge.”
Polisi yibukije kandi abaturage baturiye imipaka kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ariko bakanirinda kwishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Polisi yibukije abaturage baturiye imipaka kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ariko bakanirinda kwishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’urumogi cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa ku bigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.





