Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko umutekano w’abaturage n’uwo mu muhanda uzaba ucunzwe neza ubwo Umujyi wa Kigali uzaba wakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, izahabera ku wa 21-28 Nzeri 2025, asaba abashaka guterana amagambo n’abapolisi kubizibukira.
Yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na UMUNOTA, cyagarutse ku myiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, izatangira ku Cyumweru.
ACP Boniface Rutikanga yakebuye abakunze guharira na Polisi yo ku muhanda n’abinubira ko hari igihe badahabwa ubufasha uko babusabye.
Yavuze ko mu minsi y’irushanwa hazaba hari gukurikizwa amategeko mpuzamahanga agenwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, atari amategeko yashyizweho na Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati “Irushanwa ntabwo rigengwa n’amategeko ya FERWACY [Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda], ntabwo ari Minisiteri ya Siporo, nta n’ubwo ari Polisi, riragengwa n’amategeko mpuzamahanga ya UCI.”
Yakomeje avuga ko iri rushanwa rifite ibipimo mpuzamahanga ngenderwaho ntavogerwa, bizakurikizwa kugeza risojwe, ndetse mu gihe hari ikibazo kidasanzwe kigaragaye, umuntu wa UCI ari we ufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro wemera.
ACP Rutikanga yibukije abaturage kutinubira Polisi yo mu muhanda bayishinja kuvuga ‘Oya’ igihe cyose, aho yatanze urugero rw’igihe nk’umuturage asaba kwambuka, ariko akabwirwa gutegereza.
Ati “Polisi iyo bahagaze hariya ku muhanda baba bashinzwe gushyira mu bikorwa amabwiriza n’amategeko. Nta kindi gikorwa baba bagomba gukurikirana, niba bavuga bati ‘aha ngaha ntihagire umuntu uhambuka’ ukaza ukavuga ngo ndashaka kwambuka gato vuba vuba, aravuga ‘Oya’, ntabwo yahita agufungurira ikiganiro ngo mujye kuburana.’’
“Niba ushaka kuburana aragushyira ku wundi uri mu biro hariya, niba ushaka ko mujya impaka mujye impaka, ariko uri mu kazi ku muhanda ntabwo yarangara ajya kuburana ngo uwo mwanya awute.”
Yakomeje kandi avuga ku bantu bamwe bakunze gusanga umupolisi uri ku muhanda bakavuga ngo twamuhamagaye ahantu habaye akabazo yanga kuza.
Ati “Buriya icyo umupolisi agufasha ashobora guhamagara abandi bakaza kureba, kuko na we hariya iyo ahavuye, hashobora kuba ikindi gikomeye kurusha icyo umuhamagariye. Rero nubona umupolisi mu muhanda ntumubonemo nka sitasiyo ya Polisi, oya, ahubwo mubaze akurangire aho wageza ikibazo cyangwa agufashe kugeza ikibazo, ariko ntiwibaze ko yava hariya.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko icyo baba bifuza ari uko niba Polisi hari ibyo ivuze ko bidashoboka, umuturage ahita abyubahiriza akaza kuba akurikirana impamvu nyuma.





