Umufaransa Gery Celia yegukanye gusiganwa mu muhanda ‘Road race’ mu bakobwa batarengeje imyaka 23, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare yakomeje mu mujyi wa Kigali, ubwo abakobwa batarengeje imyaka 23 bagombaga gusiganwa mu muhanda, ku ntera y’ibilometero 119.3.
Isiganwa ryatangiwe n’abakobwa 80, bahagurutse kuri Kigali Convection Center ku isaha ya 13:05, aho bagombaga gukora inshuro 8 kugirango buzuze intera yari yagenwe.
Umufaransa Gery Celia niwe wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo guhiga abandi, agasoza isiganwa akoresheje amasaha 3, iminota 24 n’amasegonda 26, yakurikiwe na Viktória Chladoňová ukomoka muri Slovakia na Paula Blasi ukomoka muri Spain waje ku mwanya wa gatatu.
Mu Banyarwanda bari bitabiriye iri siganwa barimo Iragena Charlotte, Martha Ntakirutimana, Claudette Nyirarukundo na Djazilla Umwamikazi, ntawabashije gusoza isiganwa.
Gery wasoje isiganwa amasegonda 12 imbere ya bagenzi be, yavuze ko ari ibitangaza kuko yari mu bihe bijya kungana nabo yarushije.
Ati” Twari abakobwa batatu mu ikipe yacu, ariko twabashije gusiganwa neza cyane. Nari mbizi ko hari abandi bakobwa bake inyuma yanjye bakaze mu gusiganwa, niyo mpamvu nashakaga kuguma hafi ya Chladonova (Basoreje mu gihe cyenda kungana.”
Yakomeje agira ati” Ntago nari nifitiye icyizere gihagije nza hano, gusa nari mpfitiye icyizere ikipe yanjye.”
Gery Celia wegukanye umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, afite imyaka 19 y’amavuko, ndetse kuri ubu akinira ikipe y’abagore y’umukino w’amagare ya FDJ–Suez yo mu Bafaransa, yasinyiye mu mwaka ushize wa 2024.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, bivugwa ko iri mu zikomeye bitewe n’ubutumburuke buri hejuru bw’imihanda ya Kigali, aho buri ku burebure bwa metero 1,500.
Mu basiganwaga 80 kuri uyu munsi, 35 nibo babashije gusoza irushanwa.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku wa Gatanu, ubwo abahungu bo munsi y’imyaka 19 n’abo munsi y’imyaka 23 (U19, U 23), bazaba basiganwa mu muhanda.









