sangiza abandi

#Kigali2025: Soderqvist Jakob na Zoe Backsted begukanye ITT ya U23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Umunya-Suède Jakob Söderqvist yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa n’igihe mu bahungu batarengeje imyaka 23 y’amavuko.

Shampiyona y’Isi y’Amagare yakomeje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, hakinwa umunsi wa kabiri.

Kuri uyu munsi hakinwe ibyiciro bibiri birimo icy’abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 23 muri Individual Time Trial.

Umunya-Suède Jakob Söderqvist w’imyaka 22 yegukanye umudali wa zahabu.

Umudali wa feza watwawe na Nate Pingle ukomoka muri Nouvelle-Zélande mu gihe uw’umuringa watahanywe n’Umufaransa Maxime Decomble.

Mu bakobwa, abarushanwa basiganwe ku ntera y’ibilometero 22,6 mu gihe abahungu bakoze iy’ibilometero 31,2, bahagurukiye kuri BK Arena bagasoreza kuri Kigali Convention Centre, KCC.

Nk’uko byagenze ku munsi wa mbere, abakobwa ni bo babanje gusiganwa, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakobwa babiri ari bo, Nyirarukundo Claudette, ari na we wafunguye isiganwa aho yasoje akoresheje iminota 37 n’amasegonda 14, asoreza ku mwanya wa 32.

Undi Munyarwandakazi, ni Ntakirutimana Martha wasoje isiganwa ari ku mwanya wa 27, nyuma yo gukoresha iminota 36 n’amasegonda 27.

Umwongereza Zoe Bäckstedt ni we wegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, akoresheje iminota 30,56 ku ntera y’ibilometero 22,6.

Zoe Bäckstedt yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo yegukane uwo mwanya wa mbere.

Ati “Natanze imbaraga zanjye zose uko nshoboye. Amaguru yanjye ntiyari ameze neza 100%, ariko nakoze ibishoboka byose nkoresheje imbaraga nari mfite. Ni yo mpamvu nishimiye cyane kurangiza nkoresheje iyi ntera.”

Yakomeje avuga ko atorohewe n’akazamuko ka nyuma, mu muhanda w’amabuye wo kwa Mignonne, kareshya n-ikilometero 1,2.

Ati “Akazamuko k’amabuye hafi kurangiza kari gateye ubwoba, kari gakomeye cyane, hari ahantu nashoboraga kungukira igihe ariko nanone nkahatera igihe bitagenze neza. Ni yo mpamvu nagombaga kwitonda nkabika ingufu zihagije ku musozo kugira ngo mbashe kuzamuka byihuse bishoboka.”

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Chladonova Viktoria warushijwe n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 50 ndetse n’Umutaliyani Venturelli Federica wasoje ku mwanya wa gatatu, arushijwe iminota ibiri n’amasegonda 11.

Söderqvist Jakob yegukanye ITT y’abagabo batarengeje 23

Saa 1:50, Umunyarwanda Tuyizere Etienne yahagurutse muri BK Arena, aho yaje gusoza isiganwa ry’ibilometero 31,2 akoresheje iminota 42 n’amasegonda 13.

Niyonkuru Samuel we yasoje irushanwa akoresheje iminota 43 n’amasegonda 15.

Söderqvist ni we wahize abandi, ahembwa umudari wa Zahabu ndetse n’isaha ikorwa n’uruganda rukomeye rwa Tissot.

Uyu Munya-Suède uherutse gusinya imyaka ibiri mu Ikipe ya Lidl-Trek yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yari yihaye intego yo kwegukana iri rushanwa.

Ati “Icyo ni cyo kintu kimwe nari nzi neza ko nshaka kugeraho mu mwuga wanjye, kandi icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, cyari ingenzi cyane kuri njye. Ni yo mpamvu imyiteguro yose nayikoze kugira ngo iki gikorwa kigende neza uko bishoboka kose.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yitwaye muri iri rushanwa, ati “Niyizeye, nizera ibyiyumviro byanjye, hanyuma menya icyo ngomba kubibyaza.”

Ku mwanya wa kabiri hasojeho Pringle Nate ukomoka muri New Zealand, warushijwe na Jakob umunota n’amasegonda 3, ahembwa umudari wa Feza.

Ni mu gihe Decomble Maxime ukomoka mu Bufaransa, yaje ku mwanya wa gatatu, arushijwe na Jakob umunota 1 n’amasegonda 4, ahembwa umudari wa Bronze.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, ubwo abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 19 bazaba basiganwa n’ibihe.

AMAFOTO: Soderqvist Jakob wins 2025 UCI Cycling World Championships – Road – Men U23 Individual Time Trial | Kigali, 22 September 2025 | Flickr

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]