sangiza abandi

Kigali: Polisi yafashe abagabo 2 bafite urumogi ibiro 2 n’udupfunyika twarwo 237

sangiza abandi

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo 2 bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, umwe w’imyaka 43 n’undi w’imyaka 40.Aba bafashwe ku manywa y’ihangu saa tanu z’amanywa kuri iki cyumweru bafatirwa bafatirwa mudugudu wa Ramba akagali ka Musave umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo.

Aba bagabo bafatanywe urumogi ibiro bibiri by’urumogi n’udupfunyika 237 twarwo , bakaba bafatiwe mu nzu batuyemo bari kurufunga ngo barushyire abakiriya babo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars GAHONZIRE yatangaje ko aba uko ari babiri bafatiwe mu nzu batuyemo bari mu gikorwa cyo gufunga urumogi ngo barucuruze kuko hari amakuru ko ariko kazi bakora, bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo.Abafashwe n’urumogi bafatanywe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Polisi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka, bagashaka ibindi bakora ikanaburira abibeshya ko kuba batuye mu mirenge y’icyaro bibaha icyuho cyo gucuruza ibiyobyabwenge ko ahantu hose Polisi ihakorera kandi ko abaturage nabo bahagurukiye kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge,bityo ibi bikorwa bitazabahira ahubwo bakwiye gushaka nibashake ibindi bakora.

Aba bafashwe nyuma yaho mucyumweru gishize hafashwe abandi baturage bacuruza urumogi muri aka karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Photos:

[fluentform id="3"]