sangiza abandi

Kirehe: Minisitiri Nsengimana yashimye ishuri ryigamo impunzi rikora neza ryirengagije ingorane rifite

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko amashuri adakwiye kwitwaza imbogamizi zirimo ubucucike, ngo abanyeshuri batsindwe, avuga ko hari abiga ari benshi bagatsinda hakaba n’abiga ari bake ntibatsinde.

Nibyo Minisitiri w’Uburezi yagarutseho ku wa Gatanu, ubwo yasuraga ishuri rya GS PAYSANNAT LE riri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ryigamo abanyeshuri 10,204.

Minisitiri Nsengimana yasabye andi mashuri gufatira urugero kuri iri shuri, agaragaza ko ritsindisha neza ku rwego rw’igihugu nubwo rifite umubare munini w’abanyeshuri.

Ati ” Kuvuga ngo mfite ubucucike niyo mpamvu ntatsinda ntabwo ari impamvu.”

Abagera kuri 98% by’abiga mu ishuri rya Mahama, ni abari mu Rwanda nk’impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Kenya, Ethiopia, Afghanistan, Sudan n’ahandi.

Umwe mu baturutse muri Ethiopia, Mikinate Mesfene, ugeze mu mwaka wa kabiri w’Amashuri y’Isumbuye, avuga ko bahabwa ibisabwa byose bituma babasha gutsinda.

Ati “Mu Rwanda ni heza pe! Turiga neza n’amashanyarazi turayabona, iyo dusoje amasomo abarimu badufasha gusobanukirwa ibyo tutumva.”

Muri uru ruzinduko Minisitiri Nsengimana yasuye ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha aba banyeshuri mu myigire yabo bakaba intangarugero ndetse abashima bo n’abarezi n’abayobozi k’uburyo bitwaye neza mu bizamini bya Leta, abasaba gukomeza gushyiramo umuhate.

GS PAYSANNAT LE yaje mu mashuri yahize ayandi mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 na 2024-2025, aho yatsindishije ku kigero cya 100%.

Umuyobozi wa GS PAYSANNAT LE, Ntamunoza Alexis, yasobanuye ko kugirango babashe gutsindisha ku rwego rw’igihugu byabafashe igihe mu kubategura, bahereye hasi aho kubategura bageze mu gihe cy’ikizamini.

Ati “Ntabwo dutegura abana bageze mu mwaka wa gatandatu cyangwa uwa gatatu, kuko gutsinda bisaba ko umuntu aba yahereye hasi.”

Yavuze ko abanyeshuri b’impunzi bafashwa kumenyera imyigishirize ku buryo bagendana n’abandi kandi nabo bagatsinda neza.

Ati “Nari mfite umukobwa muri P6 waturutse muri Pakistan, yari amaze imyaka ibiri gusa, kandi yaratsinze neza, ahabwa ishuri.”

Yasobanuye ko abatumva ururimi rw’icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu kwigisha, babanza guhabwa ubufasha bwihariye kugira ngo bisange mu bandi.

Ati “Haba harimo nk’abavuga icyarabu, ugasanga natwe ntabwo twibonamo, ariko igikorwa, iyo bakiriwe mu nkambi, hari porogaramu bagenerwa mu biruhuko, bagafata abarimu bakabahugura.”

Yagaragaje ko nubwo batsinda ariko bakeneye ibibuga by’imyidagaduro, kuko kubera ubwinshi bw’abahiga bitoroshye kubona ahantu hahagije bisanzurira mu gihe cyo kuruhuka. Iki cyifuzo Minisitiri w’Uburezi yabemere kushakira umuti.

Ati: Turaza kureba ibibanza biri hafi y’ishuri ku buryo byakoreshwa hakaboneka ibibuga.”

Ntamunoza Alexia avuga ko nk’abanyeshuri bo mu bihugu bitumva ururimi rw’icyongereza barimo abakoresha icyarabu nk’abo muri Sudani, bafashwa n’abafatanyabikorwa mu burezi binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bagahabwa amahugurwa kuri buri rurimi mbere yo gutangira amasomo.

Nyuma y’ibiganiro byabereye kuri iri shuri, abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’aba banyeshuri mu gikorwa cyo gutera ibiti.

Minisitiri Nsengiyumva yabasabye gukomezanya umuco wo gutera igiti, nibura buri mwana agaharanira gutera icye, bikangana n’umubare w’abanyeshuri biga muri iri shuri.

Ati “Twizeye ko ibyo duteye uyu munsi ari byo muzaheraho mutera ibindi.”

GS PAYSANNAT LE yakira buri mwaka abanyeshuri batangira bari hagati y’ 2000-2500, bafite ibyumba 111 byigishirizwamo kuva mu Mashuri Abanza kugera mu mwaka wa gatandatu w’Amashuri Yisumbuye, mu mashami ya MCB, MCE na PCB.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]