Koperative Umwalimu Sacco yahembye abarimu ndetse n’ibimina by’abarimu byizigamiye neza mu mwaka wa 2025, ndetse ikomeza gushishikariza abanyamuryango bayo kwitabira gahunda y’ubwizigame nk’uburyo bubafasha mu kwiyubaka.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’Inteko Rusange Isanzwe, yahuje abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025.
Iyi Nama Rusange yitabiriwe n’abanyamuryango ba Nyobozi ya Umwalimu Sacco 415 aho hareberwaga hamwe ishusho y’uko umwaka urangiye koperative ihagaze, haba mu byagezweho ndetse n’ibizibandwaho mu mwaka utaha wa 2026.
Muri iyi nama kandi habereyemo igikorwa cyo guhemba abarimu ndetse n’ibimina byibumbiyemo abarimu bizigamiye ku kigero cyo hejuru mu mwaka wa 2025, bahembwe Mudasobwa na ‘Tablet’.
Umuyobozi wa Koperative Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, yatangaje ko intego ya mbere binjiranye mu 2026, ari ugukomeza kuzamura ubwizigame nk’uburyo bufasha Koperative gutera imbere.
Ati “Intego yacu ya mbere ni ugukomeza gushakisha uburyo twabonamo amafaranga ahagije kugira ngo duhaze ubusabe bw’abanyamuryango mu nguzanyo. Uburyo dukoresha bwa mbere ni uko dushishikariza abanyamuryango bacu kubigiramo uruhare, tubasaba gukomeza kuzamura ubwizigame aho bishoboka.”
Yavuze ko hari ibyiciro bitahembwe birimo ibigo by’amashuri byahize ibindi mu kwizigamira biturutse ku bibazo by’ikoranabuhanga bitagaragaza neza amafaranga yose yanyuze ku makonti yabyo.
Ikindi kiciro kitahembwe ni icy’ikigo cyabashije kwitabira gahunda yo gucisha amafaranga yose ku Umwalimu Sacco avuga ko hari ibigo bimwe byacishijeho amafaranga menshi ariko bitari ku banyeshuri bose n’ibindi abitabiriye 100% ariko amafaranga akaba atari menshi kuko umubare ari muto ibyo byose bikaba bizabanza gukurikiranwa.
Muri iyi nama, abagize inteko Rusange basabye ko hakorwa ubukangurambaga mu gushishikariza abanyamuryango kwizigamira bihoraho kugira ngo amafaranga atangwa y’inguzanyo aboneke kandi yiyongere.
Musengimana Théophile uhagarariye Ikimina cyo mu Ishuri rya ‘Kayonza Modern School’, cyahembwe mu kwitabira gahunda zo kwizigama, yavuze ko bagihuriyemo ari abarimu 39, ndetse ko batangiye bizigamira ibihumbi 12 Frw, kuri ubu bakaba bamaze kugera kuri miliyoni 13 Frw.
Yagize ati “Twaricaye turihuza turi abarimu 39, ariko turavuga tuti ‘Hari urwego dushaka kugeraho’ bizaturuka ku kwizigamira. Wenda nyuma nubwo twasaba inguzanyo hazabe hari amafaranga twebwe dufite twaheraho mbere yo kwaka inguzanyo.”
Yavuze ko iki kimina kibafasha haba ku mpera z’igihembwe bafatamo amafaranga make yo gutahana ndetse bakabasha gukemura ibibazo byihutirwa hagati yabo.
Ntegerejimana Innocent uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Ruvunga na we uri mu bahembwe na Umwalimu Sacco, yavuze ko kugira ngo agire ubwizigame bwiza byaturutse ku kuba yarakoresheje neza inguzanyo yatse mu Umwalimu Sacco.
Yakomeje avuga ko yatangiye gukora mu burezi ahembwa 8,000 Frw, gusa kuri uyu munsi umushahara ahabwa ukaba warikubye inshuro zirenga 50, ashimira umuyobozi wa Repubulika y’u Rwanda watekereje ku barezi.
Ibi byiyongera ku nguzanyo yagiye ahabwa na Umwalimu Sacco yabashije kuguramo imirima ndetse n’amatungo ubu akaba ari umuhinzi mworozi.
Yagize ati “Nagize amahirwe inguzanyo natse zose zibyara umusaruro. Naguze imirima ngira amahirwe yose irera, mpingamo ibintu bitandukanye birimo ikawa, ubu ikawa ikilo kiragura amafaranga menshi.”
Ntegerejimana yavuze ko akora n’ubundi buhinzi bw’ibirayi, ibitoki, ibishyimbo ndetse bukunganirwa n’Ubworozi akora by’umwihariko ubw’Inka, akuramo amafaranga amufasha kuzigamira abana be kugira ngo yoroherwe no kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Mu mwaka wa 2025, Umwalimu Sacco wesheje imihigo wari wihaye ku kigero cya 75%, inguzanyo iyi Koperative itanga zageze kuri miliyari 222 ndetse n’umutungo rusange w’Umwalimu Sacco wazamutse ku kigero cya 27%, uva kuri miliyari 237 Frw ugera kuri miliyari 300 Frw mu gihe n’urwunguko rwageze kuri miliyari 24 Frw.









