Ni mu gihe abandi bafana ibihumbi bateraniye kuri Kigali Convection Center ahari gusorezwa irushanwa.
Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) ni amarushanwa mpuzamahanga ategurwa buri mwaka n’Impuzamashyirahamwe y’Amagare ku Isi (UCI – Union Cycliste Internationale).
Ibihugu 110 byitabiriye iri rushanwa ry’amagare ryitabirwa n’abakinyi babigize umwuga.
Shampiyona y’Isi y’Amagare, iri kubera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 29 Nzeri 2025.
Ni rimwe mu masiganwa akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange ya 194 y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI) yateranye bwa mbere mu Rwanda.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe i Kigali hari gukinirwa Shampiyona y’Isi y’Amagare, nayo ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Rwanda.
Iyi nama iramurikirwamo raporo y’iri shyirahamwe ku bihugu binyamuryango, inaberemo amatora y’uzariyobora muri manda ikurikira, agasimbura David Lappartient ufite izi nshingano.
Ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora.”
Yakomeje agira ati “Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”
Yavuze ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye.
Ati “Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.’’
Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu 108 bihatanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare harimo umubare munini w’abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Afurika yonyine ifite ibihugu 36, bituma igira umubare munini w’ibyitabiriye mu mateka yayo. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.’’
Perezida Kagame n’u Rwanda, yashimiwe uruhare rwe mu kwandika amateka yo kwakirira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Kigali.
Mu izina ry’ibihugu byitabiriye iyi Nama, Perezida wa UCI David Lappartient yagize ati “Ntituzigera twibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyawe cyiza.”
David Lappartient, yavuze ko yanyuzwe n’uko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’inama yayo ya 194 bibereye bwa mbere muri Afurika.
Ati “Nishimiye ko yabereye hano mu Rwanda. Iki cyumweru muri Kigali kirihariye kuri twese. Ni urwibutso tuzasigarana iteka.”
Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku munsi wayo wa gatanu, ubwo abakobwa batarengeje imyaka 23 bazaba basiganwa mu muhanda.
Bitandukanye n’iminsi ine ya mbere, aho abasiganwa basiganwaga n’igihe ibizwi nka Time Trial, kuri iyi nshuro abasiganwa bazatangira gusiganwa mu mihanda.
Ku munsi w’ejo hazasiganwa abakobwa batarengeje imyaka 23, aho bazakora intera y’ibilometero 119.3, bahagurukiye kuri KCC-KBC akaba ari naho bazasoreza.
Imihanda bazanyura nayo itandukanye n’iyo banyuze mu minsi ya mbere, aho bazahagurukira KCC - RDB ku Gishushu - MTN Nyarutarama - Mu kabuga ka Nyarutarama - Kuzenguruka kuri Golf - Kuri SOS - MINAGRI - KABC - RIB Kimihurura - Mediheal - Ku Kabindi bagaruka KCC.
Abakinnyi b’amakipe azasiganwa bazatangira kwerekanwa saa 11h50 kugeza 12h45, hanyuma saa 13h05 isiganwa nyirizina ritangire.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda yo izafunga kuva saa 11h kugeza 16h30.
Mouris Michiel ukomoka muri Netherland niwe wegukanye iki gice mu bagabo aho yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 7.
Yakurikiwe na Barry Ashlin ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika waje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 29 n’amasegonda ane, arushwa na Ashlin amasegonda 6 na van Kerckhove Seff waje ku mwanya wa gatatu, wakoresheje iminota 29 n’amasegonda arushwa amasegonda 8.
Megan Arens ukomoka muri Netherlands yegukanye gusiganwa n'igihe mu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025.
Yakoresheje iminota 25 n'amasegonda 47
Ostiz Taco Paula ukomoka muri Espagne yaje ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda 35 na Gissinger Aune ukomoka muri Norway waje ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda 37.
Akurikirwa na Li You arusha amasegonda 43, Andrei Belyanin arusha umunota 1 n'isegonda rimwe, Andrei Belyanin arusha umunota 1'01 na Tuyizere Etienne arusha umunota 1'23.
Umunya-Slovenia Tadej Pogac, ari nawe wegukanye Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2024, ashoje igice cyo gusiganwa n'igihe ari ku mwanya wa kane, nyuma yo gusoza inzira akoresheje iminota 52'23
Nirere Xaverine ari nawe wavuye kuri BK Arena ari nimero ya mbere, ageze ku musozo w'inzira y'ibilometero, kuri Kigali Convection Center akoreshe iminota 50 n'amasegonda 7
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abasiganwa ku magare UCI ryatangaje Televiziyo zifite ububasha bwo kwerekana ibi birori bya Shampiyona y’isi y’Amagare bigiye kubera mu Rwanda kuva tariki ya 21-28 Nzeri 2025.
UCI ivuga ko televiziyo zo ku mugabane wa Afurika zemerewe kuyerekana zirimo SuperSport, uyu muyoboro ugaragara muri yo muri Afurika y’Epfo , Nigeria, Ethiopia, Congo, and Tanzania ndetse na RBA yo mu Rwanda.
Muri Amerika y’Amajyaruguru harimo : FloSport izagaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Amerika y’Amajyepfo ni Direct TV igaragara muri Brazil, Colombia, Argentina, Peru, na Venezuela.
Ku mugabane wa Asia, shampiyona y’isi y’Amagare izaba ica kuri Astro yo muri Malaysia.
Umugabane w’Uburayi usanzwe wakira iyi shampiyona , televiziyo nyinshi zizaba ziri gutambutsa uyu mukino .
Muri izo televiziyo harimo ZDF (Ubudage ), BBC (Ubwongereza), France : TV France, RAI (Ubutaliyani ), TVE (Espagne), VRT na RTBF (Ububiligi), NOS (Ubuholande), SRG (Ubusuwisi), na TV 2 (Denmark).
Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ica kandi kuri Eurosport no kuri Warner Bros.
Ku mugabane wa Oceania amagare azaba ari kwerekanwa kandi kuri STAN (Australia).
Usibye kuri Televiziyo zitandukanye, amakuru ajyanye n’iyi shampiyona y’isi y’Amagare azaba ari gucaho ako kanya ku mbuga nkoranyambaga za UCI haba kuri shene ya Youtube n’izindi zirimo Facebook ya UCI, Instagram : @uci_cycling, TikTok : @uci_cycling
X : @UCI_cycling
Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yatangaje ko kubera u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare kuva tariki ya 20-28, imwe mu mihanda izaba ifunze, bityo abazakora ingendo kuri ayo matariki bakwiye kubizirikana hakiri kare.
Sosiyete ya RwandAir mu itangazo ryayo,isaba abagenzi bose bazakora ingendo zijya mu mahanga n’iz’imbere mu gihugu, kubanza kugenzure imwe mu mihanda izaba ifunguye izabafasha kugerera ku gihe ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.
RwandAir yibutsa ko Polisi y’Igihugu izibutsa imihanda izaba ifunguye binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo nka X.
Iyi sosiyete yibutsa ko abakora ingendo z’imbere mu gihugu ( Domestics Flights) igenzura risanzwe rikorwa ku kibuga cy’indege rizajya ritangira mbere y’amasaha atatu ngo indege ihaguruke, risozwe mbere y’isaha ngo indege ihaguruke.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 21-28 Nzeri 2025, imyiteguro y’iri rushanwa ikaba yarasojwe , hasigaye gutangira .
Kigali igiye gukora amateka yo kuba umujyi wa mbere wo muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho iri rushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaganiriye na Umunota, ku myiteguro ya Polisi y'u Rwanda mu gutuma Shampiyona y'Isi y'Amagare igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali, izasiga yanditse amateka.
Umuvugizi yagarutse ku ngingo zikurikira
- Abanya-Kigali barasabwa kubahiriza amategeko bazaba bahabwa na Polisi yo ku Muhanda
- Abafana basabwe kuzaza ku bwinshi kwihera ijisho abasiganwa ku magare
- Moto n'Imodoka za Polisi zizaba ziri gukora muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
-Amategeko yose azaba agenderwaho yagenwe na UCI
- Inzira zizakoreshwa n'abari mu isiganwa n'izishobora gukoreshwa n'abanyamaguru
- Abafite inyubako zo kureberaho abasigawa, basabwe kuzajya binjiza abantu bafitiye ubushobozi
- Polisi yijeje umutekano usesuye mu gihe kiri rushanwa.
Guhera ejo, ku wa gatandatu, saa sita kugeza saa munani z’amanywa (12:00–14:00)
Abanya-Kigali bararikiwe gutegura amagare yabo no kuzana n’inshuti mu isiganwa rizenguruka umujyi wa Kigali!
Hazaba hari abasiganwa 753, baturutse mu bihugu 46 birimo u Rwanda, u Bubiligi, Kenya, USA, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buholandi, u Buhinde, Comores, Irlande, Colombia, u Bushinwa, Andorra, Turukiya, n'ibindi...
Mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare, Waze Rwanda iri gukorana na Polisi y'u Rwanda mu gutanga amakuru agezweho ku ikoreshwa ry’imihanda binyuze kuri porogaramu ya @waze.
Abakoresha iyi porogaramu bazajya babona inzira z’indi bashobora gukoresha ndetse n’aho imihanda yafunzwe mu Mujyi wa Kigali.
Ushobora kunyura kuri iyi porogarame ukabona imihanda yose izakoreshwa ku munsi w'ejo ku wa gatandatu, kuva saa 8:00 AM kugeza saa 2:00 PM
RDB yatangaje ko amaduka, ibigo by'ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n'utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa Kumi za mu gitondo hagati ya tariki 19-28 Nzeri 2025.
Ni amabwiriza mashya yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, mu rwego rwo korohereza abazitabira Shampiyona y'Isi y’Amagare izabera i Kigali no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y'imihanda. #UmunotaNews
Polisi y'u Rwanda yatangaje imihanda izakoreshwa mu myitozo ya Shampiyona y'Isi y'Amagare, ejo ku wa gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025.
Iyi mihandi ni kuva BK Arena- Kimironko Simba Supermarket- Chez Lando- Prince House- Sonatube- Nyanza- Gahanga Master City hanyuma ukagaruka Sonatube- Rwandex- Kanogo- Roindpoint yo mu Mujyi hanyuma bakagaruka Kanogo- Mediheal- Ku Muvunyi- Kigali Convection Center.
Undi muhanda ni KKC- Gishushu- MTN Nyarutarama- Mu kabuga ka Nyarutarama- kazenguruka kuri Golf- SOS- Minagri- KBC- Mediheal- Ku Muvunyi- KCC.
Iyi mihanda izaba ikoreshwa kuva saa 8:00 AM kugeza saa 2:00 PM.
Mu gihe cy'imyitozo y'Amagare, abandi banyamaguru basanzwe bakifashisha imihanda ikurikira;
Nyamata- Mugendo- Ntunga- Rebero- Gikondo- Rugunga- Biryogo- Mu mujyi Downtown cyangwa se bakaba bakoresha Kuri12- Kigali Parents- Kimironko- Kibagabaga ku Mavaze- Kagugu- Utexrwa- Kinamba- Yamaha- mu Mujyi.
Bashobora kandi gukoresha kuri 12- Giporoso - Kabeza- Niboyi- Kicukiro Center- Gatenga- Gikondo- Rugunga- mu Mujyi DownTown.
Naho amakamyo ni ukuva mu Nganda- Birembo- Kinyinya- Gasanze- Nyacyonga- Gatsata- Nyabugogo- Giti cy'Inyoni.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko tariki 19 Nzeri 2025 guhera saa sita z'ijoro (00h00) kugeza saa saba z'ijoro (01h00), umuhanda:
BK Arena - Kimironko Simba Supermarket - Rwahama - Chez Lando - Prince House - Sonatube - Kicukiro Centre - Nyanza - Gahanga, Kugaruka Sonatube - Rwandex - Kanogo - Mediheal - Women Foundation Ministries - Ku Muvunyi - KCC
Uraza kuba ukorerwamo imitozo yo kwitegura Shampiyona y'umukino w'amagare ku Isi izabera mu Rwanda. Ibi biratuma urujya n'uruza rudakomeza nk'uko byari bisanzwe.
Abapolisi baraba bahari kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo wahamagara 0788311216 | 0788311502 | 0788311155.
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera tariki 20 kugeza 24 Nzeri 2025 mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare muri Kigali, Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimukira kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025
• Guhera Saa 10h10: Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, mu bagare; (Abakuru). Bazasiganwa intera ya Km 31,2.
• Guhera Saa 13h45': Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu bagabo, (Abakuru). Bazasiganwa intera ya Km 40,6.
Aho bizabera: BK Arena → KCC Roundabout
Kuwa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025
• Saa 10h35: Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe ku giti cyabo, mu batarengeje imyaka 23 mu abagore (km 22,6).
• Saa 13h35: Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe ku giti cyabo, mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo (km 31,2)
Aho bizabera: BK Arena → KCC Roundabout
Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri
• Saa 10h45: Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe ku giti cyabo, (Juniors) abagore (km 18,3)
• Saa 14h00: Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe ku giti cyabo, (Juniors) abagabo (km 22,6)
Aho bizabera: BK Arena → KCC Roundabout
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025
• Saa 12h30: Isiganwa ryo gusiganwa n’igihe mu makipe, (km 41,8,)
Aho bizabera: KCC Roundabout → KCC Roundabout
Ku wa kane, tariki ya 25 Nzeri
• Saa 13h05: Isiganwa ryo mu muhanda, U23 abagore (km 119,3, kuzamuka kwa metero 2 435).
Aho bizabera: KCC Roundabout → KCC Roundabout
Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025
• Saa 08h00: Isiganwa ryo mu muhanda, (Juniors) abagabo (km 119,3)
• Saa 12h00: Isiganwa ryo mu muhanda, U23 abagabo (km 164,6)
Aho bizabera: KCC Roundabout → KCC Roundabout
Ku wa gatandatu, tariki ya 27 Nzeri
• Saa 08h20: Isiganwa ryo mu muhanda, (Juniors) abagore (km 74)
• Saa 12h05: Isiganwa ryo mu muhanda, (Elite) abagore (km 164,6)
Aho bizabera: KCC Roundabout → KCC Roundabout
Ku cyumweru, tariki ya 28 Nzeri
• Saa 09h45: Isiganwa ryo mu muhanda, abagabo (km 267,5, hazaba harimo kuzamuka kwa metero 5,475).
Aho bizabera: KCC Roundabout → KCC Roundabout
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko kuva tariki ya 17 Nzeri 2025, umuhanda uva mu mujyi werekeza Kimihurura unyura kuri RIB ugana kuri Kigali Convection Center, uraza kuba ufungiye ku Kabindi guhera saa sita z'ijoro.
Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yasangije ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, rivuga ko uyu muhanda uraba ufunze byagateganyo kubera imyiteguro ya Shampiyona y'Isi y'Amagare, izatangira ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025.
Abakoresha ibinyabiziga basanzwe bakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo kunyura umuhanda uva mu Mujyi, werekeza Kimicanga ugakomereza Kacyiru cyangwa umuhanda uva Mu mujyi ukanyura ku Kabindi ugakomeza kuri Roundpoint ya Kimihurura ukomereza ku kicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje imwe mu mihanda izifashishwa n'abanyamaguru irimo iya Gahanga na Nyanza ku baturutse Bugesera, aho bagiriwe inama yo kuzajya baca ku Mugendo hafi n'ikiraro cya Nyabarongo, bagaca Ntunga bagatunguka ku Irebero hafi na Canal Olympia bakamanukira kuri Roundpoint iri hafi na Kaminuza ya UTB.
Ni mu gihe abantu baturutse mu bice by'Uburasirazuba bw'Umujyi wa Kigali bazajya bazamukira kuri 12 ku muhanda wa Kigali Parents, bakomereze Kimironko, berekeza Kibagabaga bakomereze ku muhanda uzamuka Kagugu, banyure mu muhanda mushya berekeza ku Kinamba bakomereze Nyabugogo bagere no mu Mujyi.
Minisiteri y'Uburezi yasabye abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali ko mu cyumweru bazamara batajya ku ishuri kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare, bazakoresha icyo gihe mu kwiga no kumenya byinshi bijyanye n'umukino w'amagare.
Ni ibikubiye mu itangazo MINEDUC yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, ryibutsa ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by'agateganyo mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Minisiteri y'Uburezi ivuga ko nubwo abanyeshuri batazaba bajya ku ishuri, ariko bashobora gukoresha uwo mwanya mu kwiga no kugira ubumenyi ku mukino w'amagare.
Ati" Abanyeshuri barasabwa gufata uyu mwanya nk'igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y'amagare n'uburyo utegurwa ku rwego mpuzamahanga.”
Minisiteri y'Uburezi yasangije umuyoboro (link) w'igitabo cyihariye cy'uburezi cy'amarushanwa y'amagare, harimo na UCI, gishobora kwifashishwa mu masomo aricyo; https://www.reb.gov.rw/index.php?elD=dumpFile&t=f&f=142870&token=38fa17d2c15a8a7083be7a373c804974f2d21b25
Shampiyona y'lsi y'Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 21-28 Nzeri 2025, nyuma yaho amasomo azakomeza guhera tariki ya 29 Nzeri 2025.
Iyi Minisiteri ivuga ko iyo minsi abanyeshuri bazaba batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y'amashuri.
Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta batumiye abanya-Kigali kuzitabira kwihera ijisho Shampiyona y'Isi y'Amagare ibura iminsi ibarirwa ku kiganza ngo ibere mu Rwanda.
Shampiyona y'Isi y'Amagare izatangira tariki ya 21- 28 Nzeri 2025, ni ku nshuro ya mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika, by'umwihariko mu Rwanda.
Mu mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa X, agaragaza abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ashishikariza abatuye muri Kigali kuzaza kwihera ijisho amagare ku isoko rya Kimironko aho nawe azaba ari.
Ati" Muzaze muri benshi dushyigikire abazasiganwa muri Shampiyona y'Isi y'Amagare, njye nzaba ndi ku isoko rya Kimironko, wowe uzaba uri he?"
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, we avuga ko azaba ari kumwe n'abari i Gahanga, ati " Gahanga twagiye."
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, we yageneye ubutumwa abo mu bice bya Nyabugogo, ati " Nyabugogo twagiye."
Naho umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye abatuye mu bice bya Norvege nabo kutazabura.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yibukije ko siporo ari ubuzima, asaba abatuye n'abaturiye kwa Mutwe kuzatazabura.
Ati" Siporo ni ubuzima natwe ntago tuzahabura, njye nzaba ndi kwa Mutwe."
Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, Jean Guy Afrika, we yatumiye abo ku Kabindi.
Naho umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atumira abanya-Kigali, aho abasiganwa bazasoreza kuri KCC- Kimihurura.
Ati" Hanyuma ayo magare azasoreza hano ku Kimihurura kuri KCC, nzaba mpari nawe ntuzabure."
Umujyi wa Kigali wateganyije ahantu hatandukanye abanya-Kigali bashobora kuzakurikiranira amagare, bidagadura baryoherwa n'irushanwa ndetse hazaba hari n'ibyo kunywa no kurya.
Rwanda Airports Company yatangaje ko umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, uzajya uba ufunze kumanywa kuva tariki ya 20 - 28 Nzeri 2025, kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ni ubutumwa basangije ku rubuga rwa X, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.
RAC yatangaje ko Polisi y’u Rwanda izaba iri gufasha abasanzwe bakoresha uwo muhanda kubereka izindi nzira banyuramo, ndetse byinshi kuri uku gufunga imihanda bizajya bigenda bitangazwa.
U Rwanda by’umwihariko umujyi wa Kigali ugeze kure imyiteguro yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izahabera kubaba tariki ya 21 kugeza 29 Nzeri 2025.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali barimo abanyeshuri n’abakozi basabwe kuzaba bagumye mu rugo, kugirango hirindwe ko bagorwa n’ingendo cyane ko inzira basanzwe bakoresha zizaba zirimo kuberamo irushanwa.
Imihanda izaba iri gukoreshwa ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu (21-23 Nzeri), bisi zizifashisha imihanda irimo: Nyanza–Nyabugogo Canal Olympia–RP Nyarutarama–Ryayumva–Nyabugogo, Nyanza-Downtown, Canal Olympia–Gikondo–Cercle Sportif–Kiyovu–City Hall–Nyabugogo Market–Downtown, ndetse na Nyanza–Remera–Kimironko.
Hashobora kandi kwifashishwa imihanda ya Canal Olympia – Gikondo – Sodoma – Gatenga – Kicukiro Center – St Joseph – Kabeza – Giporoso, ndetse n’indi irimo Kanombe – Kabuga – Kimironko.
Indi mihanda yunganira iyi nayo isbobora kunyurwamo ni Mugendo–Nunga–Rebero–Gikondo–Rugunga–Biryogo–Downtown, hamwe n’uwo Kuri 12–Kigali Parents–Kimironko–Kibagabaga–Kagugu–Utexrwa–Kinamba–Downtown.
Umuhanda wa 3 uzanyura kuri Kuri 12 – Giporoso – Kabeza – Niboye – Kicukiro Centre – Gatenga – Gikondo – Rugunga – CHUK – Downtown.
Umuhanda wa 4 uzaba uca kuri Gahanga Cricket – Kagasa Cell – Rwabutenge – Muyange – Kicukiro Centre. Umuhanda wa 6 uzaca kuri Nyanza Junction – Rebero – Gikondo – Rugunga – Biryogo – Downtown.
Ku rundi ruhande, amakamyo azakoresha inzira ya Free Zone–Birembo–Kinyinya–Gasanze–Nyacyonga–Gatsata–Nyabugogo–Giti cy’inyoni.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku itariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze n'abakozi ba Leta bagakorera mu rugo mu rwego rwo kurushaho kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare, UCI Road World Championships, izaba iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Iri rushanwa ritegerejwe n’Isi yose rizabera mu Mujyi wa Kigali, rizitabirwa n’abarenga 1,000 baturutse mu bihugu bisaga 75, barimo abakinnyi bo mu byiciro byose, abatoza, abayobozi, abanyamakuru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba siporo y’amagare.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, rivuga ko mu gihe cy'iri rushanwa amashuri yose aherereye mu Mujyi wa Kigali azaba afunze, ndetse n'abakozi ba Leta bakorera bakazakorera mu rugo, uretse abatanga serivisi z’ingenzi bazakomeza imirimo nk’uko bisanzwe.
Ibigo byigenga bishoboka ko byakora hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo byasabwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gukorera mu rugo, hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu no koroshya ibikorwa by'iri rushanwa.
Ku nshuro ya mbere Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba ibereye i Kigali ndetse no muri Afurika, ni ishema rikomeye ku Rwanda ndetse no ku Mugabane wose.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakurikirwa n’abakunzi ba siporo hirya no hino ku Isi barenga miliyoni 300.
Abanyarwanda n’abashyitsi bazaba bari mu Rwanda bashyiriweho ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali bashobora gukurikiranira iri rushanwa “Fan Zones”, ahazajya haba hari umuziki, ibiribwa, n'ibindi bibafasha kwidagadura.
Kigali, Umurwa w’u Rwanda , ukaba mu mutima wa Afurika, ni yo yonyine yatoranyijwe ku mugabe wa Afurika ngo yakire Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Ibi bivuze ko ibihugu byinshi byari byatanze ubusabe bwo kwakira iri siganwa ariko u Rwanda ruba ari rwo ruhabwa ayo mahiwe.
Shampiyona y'Isi y'Amagare (UCI Road World Championships) ni amarushanwa mpuzamahanga ategurwa buri mwaka n’Impuzamashyirahamwe y’Amagare ku Isi (UCI - Union Cycliste Internationale).
Izabera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 29 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.
Kugeza ubu imyiteguro yo kwakira iyi shampiyona irarimbanijwe ndetse ibisabwa byose ngo iri siganwa ribe byamaze gutegurwa.
Umunota watembereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, ureba aho imyiteguro igeze by'umwihariko aho iyi shampiyona y'Isi y'Amagare izanyura.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, Shampiyona y'Isi y'Amagare igiye kubera ku mugabane wa Afurika, mu gihugu cy'u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, guhera ku itariki ya 21 - 28 Nzeri 2025.
Mu mwaka ushize wa 2024, iyi shampiyona yabereye mu mujyi wa Zurich, mu gihugu cya Switzerland, yegukanwa na Tadej Pogačar ukomoka mu gihugu cya Slovenia, nyuma yo gusoza ari uwa mbere, inzira y'ibilometero 273.9.
Shampiyona y'Isi y'Amagare izakinwa mu byiciro birimo abakiri bato mu bagabo no mu bagore; abatarengeje imyaka 23 mu bagabo no mu bagore; n’abakuru mu bagabo no mu bagore.
Hari abazakina basiganwa mu muhanda bisanzwe; abasiganwa n’ibihe nk’ikipe, ndetse n’abazasiganwa n’ibihe ku giti cyabo.
Abakuru bazakinira mu nzira y’ibilometero 267,5, irimo agasozi kazamuka ka metero 5.475.
Ibihugu bizitabira irushanwa muri rusange ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaba ihagarariwe n'abakinnyi nka Chloe Dygert, Slovenia izaba ihagarariwe na Tadej Pogačar, u Bubiligi buzaba buhagarariwe n'abarimo Remco Evenepoel, u Bufaransa buzaba buhagarariwe n'abarimo Pauline Ferrand‑Prévot, Ireland, Netherlands, u Rwanda n'ibindi.
Gura itike yawe hano: https://etike.rw/
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahaye ikazendetse anagenera ubutumwa abakora mu rwego rw’itangazamakuru bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Minisitiri Mukazayire yabasabye ko ibihe bazagirira mu Rwanda bizarenga kwitabira iri rushanwa ahubwo bagasobanukirwa neza umuco, imiterere by’igihugu, ndetse abizeza ko Abanyarwanda ari abantu bagira urugwiro no kwakira neza ababagana.
Minisitiri Mukazayire yabugeneye abakora mu itangazamakuru barimo abanyamakuru, abafotozi n’abafata amashusho ndetse n’abandi bazitabira Shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera mu Rwanda no ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.
Kuva iri rushanwa ryatangira mu 1921, ni inshuro ya mbere rigiye kubera ku mugabane wa Afurika, bikaba ari amateka akomeye yanditswe mu mukino w’amagare.
Minisitiri Mukazayire yagize ati ” Ni ibyagaciro gakomeye kubakira ku butaka bwacu mu irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere.”
Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti ” Tubashimiye ko muzaba muri kumwe natwe ndetse n’uruhare rwa buri wese mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare. Uretse kwitabira amarushanwa, ndanabashishikariza gusura no gusobanukirwa u Rwanda: umuco warwo, imiterere yarwo, cyane cyane abaturage barwo, bazwiho urugwiro no kwakira neza ababagana bigaragaza isura y’igihugu cyacu.”
Iri rushanwa rizahuza abakinnyi b’icyiciro cya mbere bakina umukino w’Amagare ku Isi.
Minisitiri Mukazayire yanatangaje ko uyu mwaka hazatangizwa ku mugaragaro isiganwa ryihariwe ry’abakobwa batarengeje imyaka 23 (Under-23 Women’s Road Race), nk’indi ntambwe igaragaza iterambere ry’uburinganire n’ubushobozi bw’abagore muri uyu mukino w’amagare.
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no gutangaza amakuru muri UCI, Christophe MARCHADIER, yavuze ko guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa bifite igisobanuro gikomeye. Byerekana uko umukino w’amagare ukomeje gukura no kugera ku migabane yose y’Isi.
Akomeza avuga ko u Rwanda rusanzwe ruzwi kuri siporo y’amagare binyuze muri Tour du Rwanda, ariko kuri ubu rwanditse izina rikomeye kurushaho.
Iri rushanwa rizafasha mu kongera abakunzi b’amagare, kwerekana ubwiza bw’u Rwanda ndetse no guteza imbere umukino w’amagare muri Afurika.
MARCHADIER yabwiye abanyamakuru ko bari ku isonga mu gusakaza aya mateka azaba abereye muri Afurika, binyuze mu gusangiza amafoto, inkuru, ibiganiro n’amashusho, bagafasha gusangiza Isi yose gukurikirana ibizaba bibera muri iyi Shampiyona.
Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi, amakamyo ndetse n’indi ishobora kunyurwamo, mu gihe imihanda isanzwe izaba irimo gukoreshwa mu Irushanwa ry’Isi ry’Amagare (UCI Road World Championships 2025).
Ni irushanwa riteganyijwe kubera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Umujyi wa Kigali uvuga ko gutangaza iyo mihanda, ari mu rwego rwo kugira ngo imirimo y’imodoka, abagenzi ndetse n’ibikorwa bya buri munsi bidahagarara burundu.
Iri rushanwa, rizitabirwa n’abakinnyi b’amagare bo ku rwego rwo hejuru baturutse hirya no hino ku isi, rizatuma imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali ifungwa cyangwa ikoreshwa mu buryo bwihariye.
Uko Imihanda yagenwe
Ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu (21-23 Nzeri), bisi zizifashisha imihanda irimo: Nyanza–Nyabugogo Canal Olympia–RP Nyarutarama–Ryayumva–Nyabugogo, Nyanza-Downtown, Canal Olympia–Gikondo–Cercle Sportif–Kiyovu–City Hall–Nyabugogo Market–Downtown, ndetse na Nyanza–Remera–Kimironko.
Hashobora kandi kwifashishwa imihanda ya Canal Olympia – Gikondo – Sodoma – Gatenga – Kicukiro Center – St Joseph – Kabeza – Giporoso, ndetse n’indi irimo Kanombe – Kabuga – Kimironko.
Indi mihanda yunganira iyi nayo isbobora kunyurwamo ni Mugendo–Nunga–Rebero–Gikondo–Rugunga–Biryogo–Downtown, hamwe n’uwo Kuri 12–Kigali Parents–Kimironko–Kibagabaga–Kagugu–Utexrwa–Kinamba–Downtown.
Umuhanda wa 3 uzanyura kuri Kuri 12 – Giporoso – Kabeza – Niboye – Kicukiro Centre – Gatenga – Gikondo – Rugunga – CHUK – Downtown.
Umuhanda wa 4 uzaba uca kuri Gahanga Cricket – Kagasa Cell – Rwabutenge – Muyange – Kicukiro Centre. Umuhanda wa 6 uzaca kuri Nyanza Junction – Rebero – Gikondo – Rugunga – Biryogo – Downtown.
Ku rundi ruhande, amakamyo azakoresha inzira ya Free Zone–Birembo–Kinyinya–Gasanze–Nyacyonga–Gatsata–Nyabugogo–Giti cy’inyoni.
Iyi gahunda igamije umutekano w’abagenzi n'abari mu irushanwa.
Umujyi wa Kigali usaba abaturage gukoresha inzira zateguwe mu gihe cy’irushanwa, hagamijwe kwirinda akajagari no guha umutekano abari mu marushanwa ndetse n’abaturage muri rusange.
UCI Road World Championships 2025 izaba ari ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika, bikaba biteganyijwe ko izazamura isura ya Kigali nk’umujyi w’imyidagaduro, siporo n’amahoro, ndetse ikazakurura ba mukerarugendo n’abashyitsi bavuye hirya no hino ku isi.
Umunya-Sloveniya, Tadej Pogačar, umaze gutwara Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) izabera i Kigali, mu Rwanda, kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025.
Pogačar, w’imyaka 26, ni we uheruka kwegukana Tour de France ya 2025 yabereye mu Bufaransa.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Tadej Pogačar yavuze ko atazitabira Isiganwa ry’amagare rya Vuelta a España 2025, rizabera i Madrid muri Espagne muri Kanama, ahubwo azafata ikiruhuko mbere yo kwerekeza i Kigali muri Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Yakomeje avuga ko yagize ikibazo cy'uburwayi mu gihe cyo gusoza Tour du France, gituma umubiri umutegeka gufata ikiruhuko mbere yo kuza mu Rwanda muri Shampiyona y'Isi izaba igiye kubera ku nshuro ya mbere muri Afurika.
Uyu mmukinnyi ari nawe wegukanye Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2024, yabereye i Zurich, muri Switzerland, avuga ko yiteguye kongera kwegukana iyi iyi Shampiyona izaba iri kubera i Kigali.
Yongeyeho ko mbere yaho azabanza kwitabira amasiganwa azabera muri Canada, mu mujyi wa Québec na Montréal, mbere yo kwerekeza i Kigali.
Ati" Nzagerageza kugaruka ndi mu buryo bwiza bwo gusiganwa muri icyo gice, cyane cyane niteguye kuzakina neza Shampiyona y’Isi."
Shampiyona y’Isi y'Amagare ya 2025 izaba ari inshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. Umujyi wa Kigali niwo watoranyijwe kuzakira iri rushanwa rizahuza abakinnyi b’icyiciro cya mbere bo mu bihugu birenga 70.
Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri na tariki 28 Nzeri 2025, aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
UAE Team Emirates team's Slovenian rider Tadej Pogacar wearing the overall leader's yellow jersey cycles to the finish line to win the 14th stage of the 111th edition of the Tour de France cycling race, 151,9 km between Pau and Saint-Lary-Soulan Pla d'Adet, in the Pyrenees mountains in southwestern France, on July 13, 2024. (Photo by Marco BERTORELLO / AFP) (Photo by MARCO BERTORELLO/AFP via Getty Images)