


Mu nama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwira mu Karere.
Umwanditsi wâibitabo wâUmufaransa, Bruno Boudiguet, uri mu batanze ikiganiro, yavuze ko ari mu myiteguro yo gusohora igitabo kirimo isesengura ryimbitse ku hantu harenga 30 hiciwe Abatutsi n'intwaro zakoreshwaga.
Yagarutse kandi ku bibera muri RDC, n'amagambo ikoresha ishinja u Rwanda kwica no gusahura, avuga ko bifite inkomoko mu mateka, aho bamwe mu Bafaransa bagize uruhare mu guhakana Jenoside bagiye bakorana n'ubuyobozi bwa Congo.
Iki kiganiro kandi kirimo umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, David Gakunzi; umunyamategeko Innocent Nteziryayo; ndetse na Gen. Boubacar Faye ukomoka muri SĂŠnĂŠgal, wakoze mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).




Umuyobozi wâInama yâUbutegetsi ya Yad Vashem, Dani Dayan, yavuze Abanyarwanda nâAbanya-Israel bafite inshingano yo kwifatanya nâabandi bashobora guhura na Jenoside mu kuyirwanya.
Yakomeje agaragaza ko mu mwaka wa 2005, bisabwe na Mukagasana, hateguwe ihuriro ryahuje abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi nâabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yavuze ko yahuye na bamwe mu bitabiriye iryo huriro, baganira nkâabantu bahuye nâamahano akomeye, basangira ubuhamya nâuburyo bwo gukomeza kubaho.
Yanibukije ko nubwo Jenoside isiga ibikomere bikomeye, inasiga inshingano zikomeye zo Kwibuka no kubana nâayo mateka.
Ati âKwibuka ntabwo ari igikorwa umuntu akora yicaye gusa; ni urugamba, ni inshingano ihoraho.â






Minisitiri Bizimana avuga ko ihakana rya Jenoside rikomeje kugaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), unakorana nâumutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Yagaragaje ko ubufatanye bwa RDC na FDLR ari amarorerwa akomeye, atanga urugero ko nta gihugu na kimwe cyo mu Burengerazuba bwâIsi gishobora gukorana nâaba Nazi, ngo amahanga abyirengagize.
Ati âAriko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusesekaza politiki ya Jenoside bagakomeza bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika, barangiza bakabashyira no mu ngabo zabo."
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa nkâibi bikwiye kwamaganwa byimazeyo ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo hirindwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukwirakwira no guhabwa urwaho.




Minisitiri wâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Damascene, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari yo yarangije ikinyejana cya 20, ndetse ikaba iya mbere yemejwe na LONI ko yabereye ku mugabane wa Afurika nyuma yâishyirwaho ryâitegeko mpuzamahanga rihana icyaha cya Jenoside.
Ati âUrumva rero Afurika yihaye icyo cyasha cyo kuba ari yo ibanza kugira Jenoside ku butaka bwayo, kandi icyo cyaha kikaba kitazibagirana mu mateka.â
Yakomeje agaragaza ko umugore wa mbere wahamwe nâicyaha cya Jenoside nâurukiko mpuzamahanga kuva ayo masezerano yashyirwaho ari Umunyarwandakazi Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri ushinzwe iterambere ryâabategarugori.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta gihugu na kimwe cyo ku mugabane wa Afurika kirabasha gucira urubanza uwakoze Jenoside.




Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yahujwe no kwizihiza imyaka 30 y'Umuryango IBUKA.
Iyi nama iri kubera mu Intare Arena yitabiriwe nâabayobozi batandukanye.





Mu nyubako ya Intare Arena hari kubera inama mpuzamahanga igamije kurwanya Jenoside, yitabiriwe nâabayobozi mu nzego zinyuranye, ndetse nâabandi benshi biganjemo urubyiruko.
Iyi nama iri kuba mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyâIcyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byâumwihariko, iyi gahunda yanahujwe no kwizihiza imyaka 30 Umuryango IBUKA umaze ushinzwe.










Perezida wa IBUKA yashimye Leta yâu Rwanda ku ruhare rukomeye yagize mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abagaragariza ko yakomeje kubaba hafi mu mibereho yabo ya buri munsi, harimo kubaha amacumbi, ubuvuzi, uburezi nâibindi.
Ati âIyo nkunga mwaduhaye yaturinze guheranwa n'agahinda, iduha guhagarara twemye dufatanya n'abandi Banyarwanda gusana igihugu."
Yakomeje avuga ko ubu hari abarokotse Jenoside bamaze gukura, bakaba barashoboye kubaka imiryango yabo no kugira ubuzima bwiza.
Yongeyeho ko nâabafite ibikomere bidashira bakomeje gufashwa nâigihugu, kugira ngo babashe kubaho ubuzima bubahesha agaciro nâicyubahiro. #UmunotaNews
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nâababuze ababo, barimo ababyeyi, abavandimwe nâinshuti bishwe bazira uko bavutse.
Ati â Mu izina ry'umuryango wa Ibuka ndangirango mbanze mbakomeze by'umwihariko mwebwe mwarokotse Jenoside mukabura ababyeyi, abavandimwe n'inshuti bishwe urwagacinyaguro bazira kwita Abatutsi."
Yakomeje ashimangira ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya ukomeye wo gusubiza amaso inyuma, gusuzuma amateka mabi yaranze u Rwanda, kumenya inkomoko yâamacakubiri yagejeje kuri Jenoside, ndetse no kuzirikana ingaruka zikomeye yagize mu Rwanda no mu karere.
Ati " Byumwihariko ni umwanya wo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibikomere yabasigiye ku mubiri mu mitekerereze no ku mutima."
Karangwa Jean Marie Vianney, wavukiye mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubuhamya bwâuburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko akiri muto yabaye mu bihe byaranzwe na politiki yâivangura yatumaga Abatutsi bahezwa mu mashuri no mu bindi bikorwa byâimibereho.
Avuga ko mu 1992, ubwo hemererwaga ko hajyaho amashuri yigenga, imiryango yâAbatutsi yashinze ishuri ryigenga rya APACOPE, rigamije gufasha abana babo kwiga.
Yagize ati: âNubwo byari nkâigisubizo ku babyeyi, ishuri ntiryorohewe. Bararyananije, ndetse nâabaryigagamo bakomeza kubananiza, kugeza ubwo abarangije ba mbere bajyanye dipolome zabo kwa Minisitiri ngo azisinye, arazanga, avuga ko abo banyeshuri bakopeye.â
Akomeza asobanura ko ibyo byose byari uburyo bwo kubuza abana bâAbatutsi uburenganzira bwabo bwo kwiga.
Mu nyubako ya BK Arena, Abanyarwanda batandukanye bateraniye mu gikorwa cyâumugoroba wo #Kwibuka32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye gikurikira urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka âWalk to Rememberâ, rwitabiriwe na Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, hamwe nâibihumbi byâAbanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye.




Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije nâAbanyarwanda nâinshuti zâu Rwanda mu rugendo rwo Kwibuka ruzwi nka âWalk to Rememberâ, rwabereye mu mujyi wa Kigali.
Uru rugendo rwatangiriye ku biro byâAkarere ka Gasabo rwerekeza ku nyubako ya BK Arena, mu rwego rwo Kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, avuga ko ubuhamya bwâabazize Jenoside bufasha Abanyarwanda guhora bibuka amateka yabo, anashimangira ko Kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda bose.
Ati â Nibwo buryo dukoresha mu guhangana no gutsinda amacakubiri yari agiye kutumara. Uyu munsi rero udutera imbaraga twese, dukura imbaraga mu barokotse bakomeza kutubera isoko y'ubumuntu igihugu cyacu kivomaho."
Perezida Kagame kandi yibutsa abarokotse Jenoside ko batari bonyine, agaragaza ko ibyagezweho byose bishingiye ku cyemezo Abanyarwanda bafashe cyo gushyira hamwe imbaraga, bagaharanira icyerekezo kimwe cyâiterambere nâubumwe.
Ati "Tubwaha kandi duha agaciro urahare rwa buri Munyarwanda mu kongera kubaka igihugu cyacu."



Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame ubwo yatangizaga Kwibuka ku nshuro ya 32, yashimangiye ko amateka yâu Rwanda ari ukuri kudashobora guhindurwa.
Yagize ati âIbyo twumvise byose bifite aho bishingiye, ni ukuri. Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya, ngira ngo bafite akazi gakomeye cyane ko gushaka guhindura amateka nkâayo yâabaturage ngo bayagire uko bishakiye.â
Perezida Kagame yashimangiye ko ibihe byahindutse, kandi ko ibyabaye mu 1994 bitazongera kubaho mu Rwanda.
Yagize ati âIgihugu cy'u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri, mbere yuko wakica u Rwanda ruzakwica, ntabwo wakica abantu kabiri, ntibibaho uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri, habe aritwe bakuru, hari abana bacu ntawuzabica kabiri, ntibishoboka, ntabwo byakunda."
Ngiruwonsanga ThĂŠoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wari utuye mu cyahoze ari Cyangugu mbere ya Jenoside, avuga ko bari babayeho mu buzima bwâubwoba.
Asobanura ko mu 1964, sekuru yishwe akajugunywa mu Kiyaga cya Kivu, kandi ko nabo nk'abana bahoraga batotezwa, nâabo biganaga ndetse nâabarimu babo.
Yagize ati: âNatwe aho twigaga ku mashuri twaratotezwaga, natwe abana twigana bakadutoteza, abarimu bakadutoteza bagira bati 'Bene wanyu bateye igihugu ariko muzabyishyura."
Akomeza avuga ko nyuma yâurupfu rwa JuvĂŠnal Habyarimana, batangiye guhunga, ajyana na se ndetse na mukuru we, bahungira muri segiteri ya Mukoma, berekeza ku rusengero rwa ADEPR bizeye kuhabona ubuhungiro.
Ati" Tuhageze ba nyiri urusengero mu gitondo ku munsi wakurikiyeho baraje baradusohora baravuga ngo ntabwo bashaka ko amaraso y'Abatutsi ameneka muri urwo rusengero."
Minisitiri wâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, agaragaza ko ibimenyetso byirengagijwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bisa nâibiri kwirengagizwa ku kibazo cyâimpunzi zâAbatutsi bâAbanye-Congo zimaze imyaka 33 mu buhungiro.
Yagize ati: âZameneshejwe n'abarwanyi ba FDLR bagizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda nyamara umuryango w'abibumbye wafashe ibyemezo byinshi byerekana ko FDLR ari umutwe witerabwoba ugomba guseswa."
Akomeza avuga ko Umuryango wâAbibumbye wagiye ufata ibyemezo bitandukanye bisaba ko imitwe irimo FDLR, XFR na Interahamwe ko iseswa, ikanahagarikirwa inkunga yose yaba iyâamafaranga, ibikoresho cyangwa indi yose ihabwa iyo mitwe haba ubwayo cyangwa mu nyungu zayo.
Minisitiri Bizimana avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwinjiza FDLR mu ngabo zayo, mu gihe MONUSCO ibirebera. Yongeyeho ko hari nâabayobozi ba Congo bakwirakwiza amagambo yâurwango asa nâayakoreshejwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yo mu 1994. #UmunotaNews
Minisitiri wâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, ashimangira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na FPR Inkotanyi bigomba guhora byibutsa ibihugu inshingano bifite zo gukumira Jenoside.
Yagize ati: âKwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye igahagarikwa na FPR Inkotanyi bikwiye kwibutsa ibihugu kubahiriza inshingano zo gukumira Jenoside, nkâuko biteganywa nâamasezerano mpuzamahanga yâUmuryango wâAbibumbye yemejwe tariki ya 9 Ukuboza 1998.â
Minisitiri Bizimana akomeza avuga ko mu Rwanda, hagati ya 1990 na 1994, Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa. Avuga ko nubwo amahanga yemeje ko yabaye, akanagira ibyemezo afata bijyanye no kuyikumira no guhana abayigizemo uruhare, agaragaza ko hari aho ibyo byemezo bitubahirizwa uko bikwiye kugeza nâubu.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rwâicyizere ruzamara iminsi 100.
Mbere yo gucana urumuri rwâicyizere, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse bunamira imibiri yâinzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi.
Abayobozi batandukanye bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ahagiye gutangirizwa Icyumweru cyâIcyunamo nâiminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bayobozi barimo abo mu nzego za Leta, abadipolomate n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Abanyarwanda nâinshuti zâu Rwanda bahuriye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umunsi wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo nâiminsi 100 yâibikorwa byo Kwibuka.
