Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko hakwiriye gufatwa ingamba ziboneye zo guha umugore agaciro n’ubushobozi, kugira ngo abe umufasha mu gukemura ibibazo byugarije Isi muri iki gihe.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 46 y’Abaminisitiri bagize umuryango wa Francophonie, yabereye i Kigali ku nshuro ya mbere.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 nyuma y’Inama ya Beijing; uruhare rw’abagore muri Francophonie”, bigaragaza uruhare rw’umugore mu iterambere ry’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, nyuma y’inama yabereye muri Beinjing mu 1995 yigaga ku iterambere ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo.
Mu ijambo rye Louise Mushikiwabo yagaragaje akamaro abagore bagira mu guhuza abantu, kubaka amahoro mu miryango no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange, atanga urugero rw’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati” Igihugu cyanjye cy’u Rwanda, cyabibonye ku ikubitiro. Buri gihe nshyigikira inyungu z’abagore, ntungurwa n’uko kenshi tudatekereza bihagije ku ruhare rwabo. Ese ntitubizi ko bitari n’amagambo gusa, Isi idashobora kugenda neza tudashyize byuzuye abagore mu bikorwa byose?”
Yagaragaje ko u Rwanda rwumvise iyi gahunda ndetse kugeza ubu umubare w’abagore bari mu buyobozi bw’igihugu uri ku rwego rwo hejuru.
Ati “Abagore b’Abanyarwanda bari mu nteko Ishinga Amategeko bangana na 63, kandi bari no mu buyobozi mu nzego z’imari n’amabanki. Ibi bitwereka ko gushyira abagore imbere mu miyoborere no mu bikorwa by’iterambere ari urugero rwiza no ku bindi bihugu.”
Mushikiwabo kandi yagaragaje ko umuryango wa Francophonie washyize imbere intego ebyiri arizo guteza imbere uburezi bw’abakobwa ndetse n’iterambere ry’umugore.
Yavuze ko hari gahunda zashyizweho n’uyu muryango zigamije gufasha abagore n’abakobwa kubyaza amahirwe ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye n’ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano, AI.
Yashimangiye ko iyi gahunda izafasha abakobwa n’abagore kuba abashoramari n’abayobozi b’ahazaza beza ndetse bagateza imbere imiryango yabo muri rusange.
Mushikiwabo yasabye abayobozi mu bihugu bya Francophonie gushyira mu bikorwa ibyemezo bizafatirwa mu nama iri kubera i Kigali, harimo gushyigikira ibikorwa bigamije gutanga ubushobozi ku bagore no kubashakira amahirwe mu nzego zose z’iterambere.
Yibukije abayobozi ko iterambere ry’abagore ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye n’abagabo.
Ati “Iyo umugore atsinda n’Isi iratsinda. Uburinganire si umwihariko w’abagore gusa, ahubwo ni inshingano rusange kandi niyo nzira y’iterambere rirambye.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa nawe yavuze ko Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo intambara, ihindagurika ry’ikirere, ubusumbane, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agaragaza ko hakenewe ubushake bukomeye bwa politiki kugira ngo harindwe ibyagezweho.
Aha yagaragaje ko nka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo gushyira abagore ku isonga mu rugendo rwo kuzana impinduka no kubaka igihugu.










