sangiza abandi

Lt Col Kayumba ukekwaho uruhare muri Jenoside azaburanishirizwa mu Bufaransa

sangiza abandi

Urugereko rushinzwe iperereza mu Rukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko Umunyarwanda wari Lt Col Cyprien Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda (EX-FAR) ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azaburanishwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko muri Mutarama 2025, abacamanza bo mu Bufaransa bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Lt Col Kayumba, bagaragaza ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko uyu musirikare yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwanzuro waje Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryajuririye uyu mwanzuro, rigaragaza ko hari ibimenyetso byirengagijwe muri iyi dosiye.

Ku wa 8 Mata 2026, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ni bwo byatangaje ko abacamanza bo mu rwego rw’ubujurire batesheje agaciro umwanzuro wafashwe n’urukiko umwaka ushize, bategeka ko Lt Col aburanishwa icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Lt Col Kayumba akekwaho kuba yaragize uruhare mu kugeza intwaro ku bicanyi zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijoro rya tariki ya 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi ibiri Jenoside itangiye habaye inama  y’ubuyobozi bukuru bwa bw’ingabo za Ex-FAR yari iyobowe na Col Théoneste Bagosora. Ndetse iyi nama ikaba yaritabiriwe na Lt Col Kayumba.

Ku wa 19 Mata 1994, Lt Col Kayumba  yoherejwe mu bihugu byo hanze, cyane cyane mu Bufaransa, kugira ngo akurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kugura intwaro yari yarashyizweho umukono ariko akaba yari yahagaritswe.

Ubwo hakorwaga iperereza, Lt Col Kayumba yavuze ko ibyo yakoze yabikoze mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Minisitiri w’Ingabo, ndetse ko atari ashinzwe ikwirakwizwa ry’izo ntwaro, kandi ko atari azi ko zishobora kugera mu maboko y’Interahamwe ngo ntiyari azi ko igisirikare ubwacyo cyari mu bwicanyi. 

Gusa Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ubuhamya bwe budashobora kwizerwa.

Cyprien Kayumba, w’imyaka 71, yabaye mu gisirikare cy’u Rwanda, EX-FAR ndetse mu gihe cya Jenoside, yari Umuyobozi w’imari muri Minisiteri y’Ingabo, akaba yari ashinzwe gutumiza no kugeza intwaro aho zikenewe.

Biteganyijwe ko Lt Col Kayumba azaburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rusanzwe ruburanisha imanza za Jenoside, ariko igihe urubanza ruzabera ntikiremezwa.

Biteganyijwe ko Lt Col Kayumba azaburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rusanzwe ruburanisha imanza za Jenoside

Photos:

[fluentform id="3"]