Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abaganga b’Inzobere mu kwita ku buzima bw’abagore (International Federation of Gynaecologists and Obstetricians ‘FIGO’), ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore.
Iki gihembo cyatanzwe ku wa 5 Ukwakira 2025, ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga ya 25 ya FIGO iri kubera mu Murwa Mukuru wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka.
Madame Jeannette Kagame yahawe iki gihembo nk’ishimwe ry’ibikorwa by’indashyikirwa amaze imyaka irenga 20 akora mu guteza imbere ubuzima bw’umugore.
Muri iyi myaka, Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu muryango Imbuto Foundation yatangije, yaharaniye iterambere ry’urubyiruko by’umwihariko abakobwa.
Abinyujije muri uyu muryango yahaye amahirwe yo kwiga abanyeshuri bagera ku bihumbi 8,000 b’abakobwa batsinda neza, anateza imbere gahunda zigamije uburinganire mu mashuri.
Mu bindi ashimirwa muri iyo myaka kandi harimo kuba yarashyize imbere ubuzima bw’imyororokere bw’abangavu n’ingimbi, no guteza imbere inkingo za HPV zigamije kurinda abakobwa kanseri y’inkondo y’umura, ashyira imbere ubwirinzi n’ubumenyi kuri SIDA, kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.
Yafashije mu kuzana ibisubizo birambye ku rubyiruko ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo by’imibereho mibi.
Madamu Jeannette Kagame yari umwe mu bashinze Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika barwanya SIDA (OAFLA) mu 2002, anayobora uwo muryango kuva 2004 kugeza 2006.
Yahinduye uko Isi ibabona (First Ladies), agaragaza ko bashobora kuba imbarutso y’impinduka nyazo mu mibereho y’abaturage, aho kuba gusa abitabira ibirori.
Kuva mu 1997, FIGO imaze guha ibi bihembo by’ubutwari abagore 178 bo ku Isi hose.









