sangiza abandi

Maj Gen Nyakarundi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari i Bangui

sangiza abandi

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA).

Yabasuye ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, ari kumwe n’intumwa ayoboye, aho by’umwihariko yasuye Batayo ya mbere (RWABATT-1) ikorera mu kigo cya Socatel M’Poko giherereye mu Mujyi wa Bangui.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwo kubashimira, bwaturutse ku Buyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), anabashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaza mu gusohoza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro.

Yanasobanuriye abasirikare uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

Maj Gen Nyakarundi ari muri Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Santarafurika.

Hamwe n’intumwa ayoboye kandi bazanasura izindi Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’aboherejweyo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi,yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa MINUSCA.
By’umwihariko yasuye Batayo ya mbere (RWABATT-1) ikorera mu kigo cya Socatel M’Poko giherereye mu Mujyi wa Bangui.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwo kubashimira, bwaturutse ku Buyobozi Bukuru bwa RDF.
Yanasobanuriye  abasirikare uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]