sangiza abandi

Major (Rtd) Mushimiyimana wahoze muri FDLR yashimangiye ko nta buzima buyirimo

sangiza abandi

Major (Rtd) Didas Mushimiyimana, wamaze imyaka irenga 30 mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yasabye bagenzi be bakiri mu mashyamba gufata icyemezo cyo gutaha, kuko “nta buzima bufite icyerekezo bubayo”.

Ni mu kiganiro yagejeje ku baturage, ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira, muri gahunda ya RBA Hafi Yawe, yabereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Major (Rtd) Didas Mushimiyimana umaze imyaka itatu atahutse mu Rwanda, yatanze ubuhamya bw’uko yavuye mu buyobe bw’umutwe ubarizwamo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, wa FDLR.

Yasobanuye ko impamvu yamaze imyaka myinshi atinya gutaha ari politiki ishyirwa mu bari mu mashyamba ya Congo, aho babwirwa ko gusubira mu Rwanda ari icyaha, ndetse bakaba badasobanukiwe ukuri ku iterambere riri mu gihugu cy’u Rwanda.

Ati“ Politiki yo kudushyiramo ubwoba ni yo yadutindije mu mashyamba. Nyuma yo kubona ko imyaka ishira indi igataha nta terambere ryacu n’iryabo dukomokaho, nahisemo gutaha mu gihugu cyanjye.”

Major (Rtd) Mushimiyimana avuga ko ubwo yari mu mashyamba ya Congo, yabonye abana be nta hazaza bari kuhabonera, ashimangira ko gufata umwanzuro wo gutaha ari ubuzima nyabwo yatangiye.

Yaboneyeho no kongera gushimira Guverinoma y’u Rwanda uburyo yakira abagarutse, ibafasha kongera kubaka ubuzima mu bwisanzure no gukora ibikorwa bibateza imbere.

Ati“Nkigera ku mupaka nahise mbona itandukaniro. Isuku, indangagaciro z’Abanyarwanda n’ iterambere ni ibintu umuntu abona mu maso, u Rwanda ruri mu nzira nziza, kandi buri wese abifitemo uruhare.”

Major (Rtd) Mushimiyimana yakomeje asaba abarwanyi basigaye muri FDLR n’abinjiye muri FARDC, kuyoboka inzira y’amahoro bagataha kuko nta cyo iyo mitwe imariye abaturage nabo ubwabo.

Ati “Nta terambere ribategereje, nta hazaza h’abana babo, nta cyerekezo cy’umutwe bakirimo. Abantu bakwiye kumenya ko u Rwanda ari rwo rufite umurage wabo. Gutaha ni ugufata icyemezo cy’ubuzima bushya n’icyagaciro.”

U Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi batuye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bagera mu Rwanda bagafashwa guhabwa aho batura no gusubira mu buzima busanzwe no kugendana n’iterambere ry’igihugu no kwigishwa ubumwe n’indangagaciro zisiga ziranga Abanyarwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]