Umuhungu wa Dukundane wo mu muryango wa Isimbi, umuhungu wa Twongere winjiye mu muryango mushya wa Igisha, n’umukobwa wa Gahuza wo mu muryango wa Kwitonda, ni bamwe mu bana b’ingagi bazahabwa amazina mu muhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 20.
Uyu muhango uteganyijwe tariki ya 5 Nzeri 2025, uzabera hafi na Pariki y’Ibirunga, mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Nk’uko bitangazwa n’Urwego Rushinzwe rw’Iterambere, RDB binyuze muri Visit Rwanda, aba bana batatu ni bamwe mu bana b’ingagi 40 bazahabwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka, barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024.
Uyu mwaka kandi u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuhango yo ‘Kwita Izina’, umuhango watangiye ku mugaragaro mu 2005, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo burambye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Kuva Kwita Izina byatangira, abana b’ingagi 397 bamaze kwitwa amazina.
Kwita Izina yabaye umuyoboro ukomeye wo guha agaciro ingagi zo mu misozi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no gushimira abagira uruhare bose mu kubungabunga izi nyamaswa, harimo abarinda pariki, abashakashatsi, abazikorera ubuvuzi, n’abaturage batuye hafi yayo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yashimangiye ko uyu mwaka uzaba udasanzwe kubera iyi sabukuru y’imyaka 20, ati: “Kwita Izina si ugutanga amazina gusa, ni igikorwa cy’umico, ubumwe, no guharanira ejo hazaza heza h’inyamaswa zacu.”








