sangiza abandi

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi ishobora guteza ibiza muri Mata

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Mata 2026 hazagwa imvura  nyinshi iri hejuru y’isanzwe igwa muri uku  kwezi ndetse ikaba ishobora kuzateza ibiza mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Meteo Rwanda yatangaje ko muri Mata 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 100 na 320, izagwa hirya no hino mu gihugu. Iyi mvura ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi kuko ubusanzwe hagwaga iri hagati ya milimetero 90 na 308.

Ibi bizatuma ubuhehere bw’ubutaka bukomeza kuba bwiza; ibizagira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi cyane ko turi hagati mu gihembwe cy’Itumba aho ibihingwa bikeneye imvura ihagije.

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 320 iteganyijwe mu burengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi na Rutsiro ndetse no mu burasirazuba bw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Ni mu gihe kandi imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 iteganyijwe ahasigaye mu Turere twa Nyamasheke, Rutsiro na Nyaruguru, ibice byo hagati by’Uturere twa Rusizi, Nyamagabe na Karongi, henshi mu Turere twa Ngororero na Nyabihu, uburengerazuba n’amajyaruguru by’akarere ka Musanze, amajyaruguru y’uturere twa Burera na Muhanga, uburengerazuba bw’akarere ka Gakenke, n’amajyepfo y’uturere twa Rubavu, Huye na Gisagara.

Mu majyaruguru y’umujyi wa Kigali, ahasigaye mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo kimwe no mu burengerazuba bw’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Bugesera hateganyijwe kugwa imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250.

Ni mu gihe kandi ahasigaye mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200, uretse igice gito cy’uburasirazuba bw’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hateganyijwe iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yumvikanamo inkuba bishobora guteza ibiza cyane cyane aho imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Celsius 20 na 29 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Celsius 10 na 19.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 12 ku isegonda niwo uteganyijwe muri uku kwezi.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, iherutse gusaba Abanyarwanda kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka.

MINEMA yagize iti “Muri iki gihe turi kubona imvura iri kugwa ari nyinshi kandi byagiye binagaragazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, birumvikana rero hari ingamba tugomba gufata tukaba tunamenyesha abantu ko kenshi mu Rwanda bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu. Igihe cy’imvura ni bwo dukunze guhura n’ibiza kandi icyo gihe ibiza bikunze kugaragara ni ibijyanye n’inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi y’umuyaga hamwe na hamwe hari n’igihe tubona hagwa n’urubura.”

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi ishobora guteza ibiza muri Mata

Photos:

[fluentform id="3"]