Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yahuye n’uwa Susami mu Buyapani baganira ku mikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga.
Ku wa 14 Ukwakira 2025, hatangiye Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Imijyi (2025 International Mayors Forum) ibera mu Mujyi wa Toyota, mu Buyapani, igamije guhuza abayobozi b’imijyi yo ku isi bungurana ibitekerezo ku iterambere rirambye ry’imijyi.
Ni muri urwo rwego, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagiranye ibiganiro na Tsutomu Iwata, uyobora Umujyi wa Susami wo mu Buyapani.
Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi rishingiye ku ikoranabuhanga, cyane ku buryo bwo kwifashisha drones mu gukurikirana no kwita ku biza.
ikoreshwa rya drone rishobora gufasha imijyi kumenya kare ibyago, gukora isesengura ry’uburyo ibiza byangiza ahantu hatandukanye no gufasha mu gutegura ibikorwa byo gutabara no gusana ahagijwe na byo.
Ubu bufatanye bw’iyi mijyi bwitezweho gufungura amarembo y’ubundi buryo bwo guhererekanya ubunararibonye hagati y’Umujyi wa Kigali n’uwa Susami, mu rwego rwo guteza imbere imikorere igezweho mu miyoborere y’imijyi.
Inama ya 2025 International Mayors Forum izasozwa ku wa 16 Ukwakira 2025.
Yahuzaga abayobozi b’imijyi baturutse mu bihugu bitandukanye baganira ku ngamba z’iterambere rirambye n’uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha mu kubaka imijyi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’igihe kizaza.







