Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hazaba huzuye amashuri atanu ya Leta afasha abana bafite ubumuga bwihariye, ndetse n’andi mashuri hirya no hino mu gihugu akazaba ayigiraho.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi, aho baganiriye ku buryo hanozwa itangwa ry’uburezi budaheza abafite ubumuga n’abandi bahura n’imbogamizi zibabuza kubona uburezi bwuzuye.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza”.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yagaragaje ko inama nk’iyi iba buri mwaka hagamijwe kurebera hamwe uburyo abana b’Abanyarwanda bose babona amahirwe angana mu burezi.
Ati” Nk’uko mubizi dufite abana bafite ubumuga kandi iyo tutabyitayeho neza, aba bana ntabwo babona amahirwe yo kugirango bige nk’abandi, rero tubishyiramo imbaraga kugirango abana b’Abanyarwanda bose bashobore kubona amahirwe yo kwiga, ubwo rero abana bafite ubumuga, cyangwa se bafite ibibagoye ngo bashobore kwiga tubitaho by’umwihariko.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, avuga ko mu rwego rwo kugeza uburezi budaheza kuri bose, mu mashuri arenga ibihumbi 5000 ari mu gihugu hose, hari umwarimu wahuguwe ushobora kumenya abana bafite ubumuga.
Ati” Buri shuri tumenya ngo niba hari umwana waje kwiga ufite ubumuga, tumumemye, tumenye ubwo bumuga ubwo aribwo, tubone uburyo tumufasha. Nka REB, yakomeje guhugura abarimu ku buryo dufite umwarimu umwe muri buri shuri ushobora kumenya abana bafite ubumuga.”
Minisitiri Nsengimana avuga ko icyerekezo cy’u Rwanda ari uko buri mwana wese yiga neza, akagira uruhare mu bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu.
Ati” Kiwigisha abana bafite ubumuga ntabwo ari impuhwe; ahubwo ni inshingano, nkuko twigisha abandi bose, aba bana nibo Rwanda rw’ejo tutabigishije ntacyo twaba dutegurira igihugu, rero ni ngombwa ko twigisha abana bose kandi niyo porogarame ya Leta.”
Abafite ubumuga bukomeye nabo batekerejweho
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva yatangaje ko hari gukorwa ubukangurambaga kugirango ababyeyi bose bafite abana bafite ubumuga babajyane mu ishuri, ndetse akomoza no ku kibazo cy’abanyeshuri bafite ubumuga badashobora kwigana n’abandi.
Ati” Hari abanyeshuri bafite ubumuga ariko bashobora kwigana n’abandi, ntabwo abana bose bafite ubumuga bagomba kujyanwa mu mashuri yihariye y’abafite ubumuga .Bishobotse byaba byiza kugirango bigane n’abandi. Ariko hari n’abandi bana bafite ubumuga bukabije abo rero nibo bajya muri ayo mashuri yihariye.”
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yatekereje kubaka amashuri y’ihariye atanu azajya atanga uburezi kuri aba bana bafite ubumuga bukomeye cyane, aho buri ntara izaba ifite ishuri ryagutse rifite ibikoresho bihagije.
Ati” Leta y’u Rwanda iriho irashyiraho amashuri y’intangarugero atanu, ku buryo buri ntara izagira iryo shuri, ayo mashuri akazaba yaguwe ari manini kandi afite ibikoresho byose bishoboka kugirango atange urugero ku buryo andi mashuri yajya akora, abana bafite ubumuga bukabije nibo bazajya bohereza kuri aya mshuri.”
Minisitiri avuga ko aya mashuri azaba amaze gutungana yatangiye kwakira abanyeshuri mu gihe cy’imyaka iri hagati y’itatu n’ine iri imbere ndetse ko bitewe nuko azaba ari aya Leta nta mafaranga y’umurengera bazajya basaba uretse amafaranga asanzwe yo kurya ku ishuri.
Yavuze kandi ko bakiri gutegura abarimu bahagije bazabasha gukurikirana b’abana bafite ubumuga butagaragara nk’ubwo mu mutwe bukenera kwitabwaho mu buryo bwihariye.
Mu 2007 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko abana bose bagomba kwiga ntawuhejwe, mu 2013 iyi politiki yaravuguruwe, byumwihariko mu 2018-2019 igirwa inkingi ngenderwaho mu burezi bwo mu Rwanda ndetse ihabwa igenamingambi.














