sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo yijeje ubufasha umwana ufite ubumuga ufite impano ya ruhago

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yijeje ubufasha umwana w’umuhungu ufite ubumuga bw’ingingo, wagaragaye akinana ishyaka umupira w’amaguru.

Ni ubutumwa Minisitiri Mukazayire yasangije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025.

Ni nyuma y’uko umwe mu bakoresha urubuga rwa X wiyita ‘Vutuu’, asangije abamukurikira amashusho y’uyu mwana w’umuhungu wiga mu ishuri rya GS Kiramuruzi, ubana n’ubumuga bw’ingingo, arimo akina n’abandi bana umupira w’amaguru.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu muntu yasabaga Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego bishinzwe gufasha uyu mwana agakuza impano ye nk’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yifashishije uru rubuga, yashimiye uwagaragaje aya mashusho ndetse avuga ko biteguye kumufasha.

Ati” Turi gufatanya n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (Rwanda Amputee Football Association – RAFA) ndetse n’akarere ka Gatsibo kumuha ubufasha bwatuma abasha gukora siporo neza kurushaho agakuza n’impano imurimo.”

Rwanda Amputee Football Association (RAFA) ifite mu nshingano kuzamura impano z’abafite ubumuga binyuze mu gutegura amarushanwa atandukanye, haba mu bagabo no mu bagore. 

Iri shyirahamwe riharanira guha amahirwe abafite ubumuga, yo kwerekana impano zabo binyuze mu mukino wa ruhago, ndetse rikabategurira amarushanwa abahuza.

Photos:

[fluentform id="3"]