Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yakiriwe n’umukuru w’igihugu cya Angola, Perezida João Lourenço ndetse amugezaho ubutumwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Minisitiri Biruta yageze muri Angola, ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Angola, ndetse no gushyikiriza Perezida Lourenço, ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame, ku isabukuru y’imyaka 50, Angola imaze ibonye ubwigenge.
Tariki ya 11 Ugushyingo nibwo Angola yijihije isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, yabonye nyuma y’imyaka 13 y’urugamba rwo kwigobotora ubukoloni bwa Portugal, byabaye mu 1975.
U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano w’ihariye, aho ibihugu byagiye bifashanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, guteza imbere inganda n’ibindi.
By’umwihariko, Angola yabaye umuhuza w’ingenzi mu bibazo by’umutekano mu Karere, aho yagiye ifasha mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.







