Minisitiri Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’uburemere buhambaye, aho Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Karongi mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Kaduha.
Minisitiri Bizimana avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na GAERG bwerekana ko Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu aho imiryango y’Abatutsi yishwe ikazima, iyo ni imiryango 1.535 yari igizwe n’abantu 5,790.
Akarere ka Karongi niko kaza mbere, hanyuma akarere ka Nyaruguru nako gaturanye n’Akarere ka Nyamagabe mu gice gituranye Perefegitura ya Gikongoro ko kaza ku mwanya wa gatandatu, aho imiryango 804 yari igizwe n’abantu 3589 nayo yazimiye.
Minisitiri Bizimana avuga ko Perefegitura ya Gikongoro, ku itariki 7 Mata mu 1994, iri mu bice byari byatangiye kwica Abatutsi.
Ati ” Abo bantu bishe i Mushubi, bica Mata, Ruramba n’ahandi ntaho bari bahuriye na Habyarimana, ntibari bamuzi yewe na perefegitura Habyarimana yari yarakenesheje Gikongoro irimo. Uko kwitabira kwica Abatutsi ako kanya hitwajwe ko indege yaguye y’umuntu batazi, umuntu udafite icyo yabamariye biraturuka ku rwango rw’irondabwoko bigishijwe ari batoya.”
Minisitiri Bizimana avuga ko Nyamagabe iri mu turere dufite imiryango y’Abatutsi benshi yarimbuwe umunsi umwe, aho by’umwihariko i Kaduha hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 45 ku wa 21 Mata 1994.
Ati ” Itariki 21 Mata 1994, i Kaduha Abatutsi barenga ibihumbi 45, i Murambi abarenga ibihumbi 50, mu Cyanika abarenga ibihumbi 35.. abantu bose hamwe ubateranyije hafi ibihumbi 200 bishwe ku munsi umwe.”
Akomeza avuga ko muri bya bice bya Nyaruguru kugera ku itariki 15 Mata Abatutsi bari bamaze kwicwa bose, aho i Muganza kuri paruwasi ku itariki 12 bari babarangije, i Kibeho ku itariki 14 bari babarangije, Nteko na Musebeya ku itariki 12 bari babarangije, Cyahinda n’ahandi, ubwicanyi buyobowe na Bihiga Damien uvuka mu Bunyambiriri.
Minisitiri Bizimana yakomeje anyomoza abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi babeshya ko Umuryango w’Abibumbye utigeze wemeza ko yateguwe, agaragaza ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rw’Umuryango w’Abibumbye, mu manza zose uhereye ku rwa Akayesu Jean Paul rwo mu 1998, rwemeje ko mu Rwanda habayeho umugambi wo kwica Abatutsi bazizwa ubwoko bwabo, kandi ko icyo ari icyaha cya Jenoside.
Yongeyeho ko uru Rukiko mu mwaka wa 2006, mu rubanza rwa Karemera Edouard, Nzirorera Joseph na Ngirumpatse Matayo bari abayobozi ba MRND, rwanzuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagomba kugibwaho impaka.
Yaboneyeho no gushima Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashimangiye uku kuri mu itangazo rigenewe u Rwanda baherutse gusohora, rivuga ko Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka “Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yashoze asaba buri Munyarwanda kuzirikana amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho buri wese agomba kuyavanamo isomo ryo kubaha, kurinda, gukurikira no gufasha ubuyobozi bwiza Igihugu gifite.
Igikorwa cyo Kwibuka i Kaduha cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse.











