sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yakuye igihu ku maso y’abahakana uruhare rwa Habyarimana mu itegurwa rya Jenoside

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari we wari ku isonga ry’abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nyandiko ndende Minisitiri Bizimana yashyize hanze yifashishije urubuga rwa X, yakuye igihu ku maso y’abibwira ko Habyarimana atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi abareka ko bibeshya cyane, agaragaza ibimenyetso by’ibikorwa by’ubugome yakoreye Abatutsi hategurwa Jenoside ndetse bamwe baricwa.

Amateka y’u Rwanda Agaragaza ko umugambi wa Jenoside wateguwe imyaka myinshi mbere y’uko itangira gushyirwa mu bikorwa mu 1994, kandi ko Perezida Habyarimana wamaze imyaka 21 ku butegetsi yagize uruhare rukomeye mu gutegura uyu mugambi mubisha binyuze ku kubiba urwango, guha icyicaro ingengabitekerezo ya Jenoside,gutanga intwaro ku Nterahamwe, kwicisha Abatutsi mu bice bitandukanye n’ibindi.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari ibimenyetso bigaragara by’ibikorwa Habyarimana yakoze muri Werurwe 1994 bigamije gukomeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byari byaratangiye mu Ukwakira 1990 biteguwe na we n’amashyaka ya Hutu Power.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje uko Habyarimana yari ku isonga ryo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ikubitiro yagaragaje ko tariki 1 Werurwe 1994, Radio RTLM yasohoye itangazo ry’urwango rihamagarira Interahamwe kwishyira hamwe ndetse n’Abahutu muri rusange, bakarwanya umwanzi n’ibyitso bye, bakamutsemba mu gihugu aho umwanzi bavugaga yari Umututsi aho yari ari hose.

Ibyararagazwaga ko Umututsi yari umwanzi byerekanywe mu nyandiko y’Ingabo z’u Rwanda yo ku wa 21 Nzeri 1992 yashyizweho umukono na Colonel Déogratias Nsabimana.

Ibikubiye mu itangazo rya RTLM byateye ikibazo Umuryango Mpuzamahanga, uwari Ambasaderi w’u Bubiligi, Johan Swinnen yohereza telex muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi atabaza ibyo Bizimana yagaragaje ko ntacyo byatanze ngo bikumire Jenoside yari iri gutegurwa.

Uwo munsi kandi tariki 1 werurwe 1994, Perezida Habyarimana yatumije Gen Roméo Dallaire wayoboraga abasilikare ba MINUAR amwakirira iwe ari kumwe na Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana.

Icyo gihe basabye Gen Dallaire ko yarekura intwaro zari zigenewe Ingabo za Habyarimana zari zafatiriwe na MINUAR ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuko zari zazanywe mu Rwanda na Leta ya Habyarimana binyuranyije n’icyemezo cya ONU cyashyiragaho Embargo hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Arusha.

Izi ntwaro zari zigenewe gutangwa muri gahunda yo gukora jenoside Leta ya Habyarimana yitaga “Auto-défense civile.”

Muri uru rwandiko Bizimana yakomeje yerekana ko Tariki 15 Werurwe 1994, ingabo za Leta ya Habyarimana (EX-FAR) n’Interahamwe bishe abantu batanu i Kinihira harimo n’umwe wagombaga kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Agateganyo.

Colonel Bernard Cussac wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare muri Ambassade y’Ubufaransa mu Rwanda yakoze telegramu ibimenyesha Ubufaransa, anatangaza ko Leta ya Habyarimana yiteguye kubyutsa ubwicanyi bushingiye ku bwoko (reprise de massacres ethniques) kandi ko MINUAR ntacyo izabikoraho ngo ibuhagarike.

Yagaragaje ko amagambo Habyarimana yatangaje ku wa 20 Werurwe 1994 yacaga amarenga yo gutsemba Abatutsi

Tariki 20 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yakiriye ikipe ya Rayon Sports i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bakomereza kuri Hôtel ye Rebero L’Horizon avuga ijambo aca amarenga ya Jenoside, ababwira ko mu buzima bwe atigeze atsindwa, ko ndetse iyo yakinaga umupira yabaga ari myugariro ngo nta mukinnyi wamunyuragaho kuko atatinyaga kumuvuna akaguru.

Dr. Bizimana yavuze ko aya magambo yayatangaje amaze iminsi yanga gushyiraho Inzego z’Inzibacyuho nkuko zateganywaga n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha kandi ku matariki ya 18 werurwe 1994 na 19 werurwe 1994 Minisitiri w’Intebe wari wemejwe n’ayo Masezerano Faustin Twagiramungu na Minisitiri w’Intebe wariho Agata Uwilingiyimana bari bagejeje kuri Perezida Habyarimana urutonde rw’abaminisitiri n’abadepite bagombaga kujya muri izi nzego.

Yakomeje agira ati “Amagambo Perezida Habyarimana yavuze tariki 20 Werurwe 1994 ko atazatinya kuvuna akaguru k’uwo bahanganye yabaciraga amarenga ko aho gushyira amasezerano ya Arusha mu bikorwa azica abayashaka. Ni na cyo yari yaratangaje tariki 15 Ugushyingo 1992 ari muri stade ya Ruhengeri muri mitingi ya MRND abwira Interahamwe ko igihe nikigera azazambika bakamanuka, ni ukuvuga kujya gukora Jenoside.”

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko igihe Habyarimana yavugaga ayo magambo rutwistsi mu Ruhengeri, abatutsi bariho bicwa i Kigali muri Komini Shyorongi, barimo abagore n’abana, hasenyerwa n’Abahutu batavugaga rumwe na MRND/CDR, abantu bagera kuri 500 basigara badafite aho baba. Icyo gihe Perezida Habyarimana yahanyuze ataha, yigarukira i Kigali nk’aho nta cyabaye.

Ku wa 25 Ugushyingo 1992 Ishyaka rya MDR muri Kigali Ngali ryandikiye Perezida Habyarimana ibaruwa y’intabaza ryerekana ko abari ku isonga y’ubwo bwicanyi bari abategetsi b’ibikomerezwa ba MRND barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, Munyazesa Faustin, Perefe wa Kigali Ngali, Bizimungu Come, Depite Habimana Bonaventure wahoze ari umunyamabanga mukuru wa MRND na Burugumesitiri wa Shyorongi, Hitimana Alexandre.

Yasobanuye agira ati “Interahamwe z’i Shyorongi zafashijwe n’izari zavuye i Kigali -Remera ziyobowe na muramu wa Perezida Habyarimana witwa Ngirabatware Aloys. Muri icyo gitero, hishwe Abatutsi.”

Yakomeje yerekana ko tariki 21 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yatumije Faustin Twagiramungu amugaragariza ko atemera urutonde rw’abaminisitiri yamugejejeho basabirwa kujya muri Guverinoma y’Agateganyo igihe cyose Ishyaka rya CDR ritazahabwa imyanya.

Nyamara Habyarimana yari azi neza ko CDR nta myanya yari igenewe mu masezerano ya Arusha ndetse ko CDR yayarwanyije ku mugaragaro kuva yatangira kugeza ashyizweho umukono.

Tariki 28 Werurwe 1994, Ferdinand Nahimana, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, yanditse inyandiko ishishikariza ukwishyira hamwe kw’Abahutu bakarwanya Abatutsi muri gahunda ya Jenoside bitaga “Auto-défense civile”.

Nahimana yabasabye gahugurukira rimwe bakaburizamo icyo yise “ihuriro ry’Abatutsi” yavugaga ko bashaka kubaka “ubwami bw’Abahima” mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari.

Ferdinand Nahimana yahamagariraga buri Munyarwanda wiyumva ko ari Umuhutu, n’Interahamwe by’umwihariko, kumva ko iyo ntambara imureba no gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutera abaturage umwete wo kwica Abatutsi.

Ku wa 29 Werurwe 1994, Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba mukuru w’Ingabo yakoresheje inama yo kunoza imikorere y’ibikorwa bya “Auto-defense civile” byari bigamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Inama yateraniyemo abayobozi b’Umujyi wa Kigali, aba gisirikare, abo mu mashyaka ya Hutu Power, Impuzamugambi n’Interahamwe, hanatangwa intwaro ziyongera ku zari zaragiye zihabwa Interahamwe kuva 1992.

Mu bitabiriye iyi nama bahamijwe icyaha cya Jenoside n’ubutabera mpuzamahanga harimo Perefe Col Tharcisse Renzaho, Matayo Ngirumpatse na Edouard Karemera bari abayobozi bakuru ba MRND, Michel Bagaragaza wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi (OCIR Thé), Hassan Ngeze wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Kangura n’abandi.

Iyi nama yakorewe inyandikomvugo yohererejwe Minisitiri w’Ingabo Augustin Bizimana mu ibaruwa N° 0599/G3.9.2, Kigali, 30 Mars 1994.

Ku wa 30 Werurwe 1994, Perefe w’Umujyi wa Kigali, Colonel Renzaho Tharcisse, yoherereje Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Déogratias Nsabimana, ibaruwa N°14/04.07, Kigali, 30 mars 1994 iriho urutonde rw’interahamwe zatoranyijwe harimo n’abasilikare bavuye ku rugerero (Réservistes) bategurwaga kurimbura “Umwanzi” (abatutsi n’ibyitso bye (abahutu baharaniraga Demokrasi), akagaragaza selire, segiteri na Komini batuyemo.

Minisitiri Bizimana yasoje ku wa 30 Werurwe 1994, umuryango CLADHO Uharanira Uburenganziza bwa Muntu wasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare ba Habyarimana barimo abo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda (Garde Présidentielle) hamwe n’Interahamwe.

CLADHO yasabaga ko abo basirikare bafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ndetse ukanasaba ko imitwe yitwara gisirikare yari yarashyizweho na MRND n’amashyaka byari bifatanyije yakwamburwa intwaro.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ibi ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Leta ya Habyarimana ari yo yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa ikoresheje inzego zayo.

Ati “Ibi bimenyetso bikwiye kwereka abacyanjwa ku mbuga nkoranyambaga babeshya ko Habyarimana nta Jenoside yakoze, ngo Jenoside yabaye amaze gupfa, bakiyibagiza ko umugambi wo gutegura Jenoside no kuyikora bitatangiranye na 7 Mata 1994. Ndetse bakiyibagiza ko kuva Habyarimana yagera ku butegetsi tariki 1 Nyakanga 1973 yaranzwe n’igitugu, kwica no gutoteza Abatutsi, n’Umuhutu ugaragaje ukuri akicwa. Abatabizi bicwa no kutabimenya. Ntibizongera.”

Minisitiri Bizimana yakuye igihu ku maso y’abahakana uruhare rwa Habyarimana mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Photos:

[fluentform id="3"]