sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yasabye Amahanga kutirengagiza ingengabitekerezo ikomeje gukwirakwizwa na Congo na FDLR 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Amahanga akwiye kureka gukomeza kwigira ntibindeba ku ngengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ifatanyije n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Ibi minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 8 Mata 2026, mu nana mpuzamahanga igamije kurwanya Jenoside iri kubera mu Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Dr Bizimana yagaragaje ko ubufatanye bwa RDC na FDLR ari amarorerwa akomeye atakabaye yihanganirwa asaba amahanga by’umwihariko umugabane wa Afurika kureka gukomeza kubirebera.

Dr Bizimana yatanze urugero urugero mu bindi bihugu byo mu Burayi aho yavuze ko nta gihugu na kimwe cyo mu Burengerazuba bw’Isi gishobora gukorana n’aba Nazi, ngo amahanga abyirengagize nk’uko bigenda kuri RDC na FDLR.

Yagize ati “ Dore ku mugaragaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irakomeza gusakaza politiki ya Jenoside bagakomeza bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika, (FDLR) barangiza bakabashyira no mu ngabo zabo.”

Minisitiri Bizimaba yasabye imiryango mpuzamahanga kureka kwigira ba ntibindeba bagahaguruka bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje guhabwa intebe muri RDC.

Yavuze ko ibyo Congo na FDLR bari gukora bimeze neza nk’ibyabaye mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga mu gihe cy’imyaka ine kuva 1990 kugera mu 1994 ndetse ko icyo gihe nta gihugu na kimwe cyangwa urwego rwa Afurika rwagize icyo rubikoraho.

Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kwamaganwa byimazeyo ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo hirindwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukwirakwira no guhabwa urwaho.

Yasabye ibihugu bya Afurika kongera imikoranire mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhana abakoze n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye nta gihugu na kimwe kigeze kiburanisha umuntu n’umwe wakoze jenoside kandi bahari.

Minisitiri Bizimana yasabye Amahanga kutirengagiza ingengabitekerezo ikomeje gukwirakwizwa na Congo na FDLR 

Photos:

[fluentform id="3"]