sangiza abandi

Minisitiri Dr. Arakwiye yagaragaje akamaro k’ibiti mu kurengera ibidukikije

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yatangije ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti cya 2025–2026, ndetse yibutsa Abanyarwanda akamaro k’ibiti mu gutuma ubuzima bugenda neza.

Ni ibyo yagarutseho mu gikorwa cy’Umuganda Rusange wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025.

Muri rusange gutera ibiti byabereye hirya no hino mu gihugu, ariko ku rwego rw’Igihugu cyabereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, aho abayobozi batandukanye n’abaturage bifatanyije mu gutera ibiti by’imirimbo n’ibiti gakondo.

Minisitiri Dr. Arakwiye yasobanuye ko ibiti bifasha gusukura umwuka abantu bahumeka, kurwanya isuri, gutanga imbuto no kongera ubwiza bw’aho abaturage batuye. 

Yibukije ko u Rwanda rwamaze kurenga intego rwari rwihaye yo gutera ibiti ku buso bungana 30%, asaba abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo iyo ntego igerweho vuba.

Uretse mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Karongi, aho bateye ibiti bisaga 5.000 kuri site ya Muciro mu Murenge wa Rugabano. 

Naho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu Murenge wa Rugera.

Muri Nyakanga u Rwanda rwari rwararengeje intego yo gutera ibiti ku buso bungana na 30% rwari rwihaye muri gahunda y’igihugu ya mbere yo kwihutisha iterambere, NST1, rugera kuri 31%, bingana n’ibiti bitewe ku buso bwa kilometero kare 8165.

Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda yo gutera ibiti miliyoni 3 bizaba byagezweho mu gihe cy’imyaka itanu, hagamijwe gukomeza kuba umujyi ukeye kandi ufite umwuka mwiza.

Photos:

[fluentform id="3"]