sangiza abandi

Minisitiri Habimana yahaye impanuro abayobozi b’agateganyo b’Akarere ka Kayonza

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yaganiriye n’abakozi ndetse n’abayobozi b’agateganyo b’Akarere ka Kayonza, abasaba gushyira imbere imitangire myiza ya serivisi nyuma y’uko hari abaherutse kwirukanwa babizira.

Ni ibiganiro byabereye ku biro by’Akarere ka Kayonza, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza, byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Hategekimana Fred n’Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo, Higiro Jules.

Iki gikorwa by’umwihariko cyari kigamije kwakira aba bayobozi bashya no kubereka abakozi b’Akarere, cyitabiriwe na Minisitiri Habimana Dominique na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Ni nyuma y’umunsi umwe aba bayobozi babiri bahawe kuyobora Akarere ka Kayonza by’agateganyo. Bashyizweho nyuma y’uko uwari Umuyobozi wako Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Harelimana Jean Damascène wari ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, birukanwe mu nshingano zabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yavuze ko bahisemo gushyiraho abayobozi b’agateganyo kubera ko hari akazi kenshi gasaba ubufatanye no kuzuzanya ngo gashobore gukorwa.

Mu nama Minisitiri Habimana yagiranye n’abayobozi bashya b’agateganyo ndetse n’abandi bakozi b’Akarere ka Kayonza, yabasabye gushyira imbere imitangire myiza ya serivisi, kubaha abaturage ndetse no gukurikirana neza gahunda ziteza imbere abaturage.

Yabasabye kandi kwihutisha iterambere ry’Akarere kabo kuko karimo amahirwe menshi ashingiye ku miterere yako, ashimangira ko bigirwamo uruhare n’umuturage ariko wishimiye serivisi ahabwa.

Ati “Abaturage ni igipimo kitabeshya, iyo bishimiye serivisi biragaragara, iyo batayishimiye nabyo biragaragara, kandi dufite inshingano zo kubaba hafi.”

Mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, Minisitiri Habimana yakebuye abayobozi batanga serivisi mbi ku baturage, avuga ko guha serivisi umuturage atari impuhwe ahubwo ari ibyo akwiye.

Abayobozi ba Kayonza baheruka kwirukanwa bazize amakosa bakoze arimo kudatanga amakuru ku kibazo cy’inzara cyari kiri mu mirenge imwe y’aka Karere kugeza ubwo abaturage batangiye gusuhuka ndetse no gutanga serivisi mbi no kubwira nabi ababagana.

Photos:

[fluentform id="3"]