sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Maroc 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, bakiriye Abanyarwanda baba muri Maroc, barimo abanyeshuri, abibutsa gukomeza indangagaciro  nyarwanda.

Uyu musangiro wabereye mu rugo rwa Ambasaderi i Rabat, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, basangira ifunguro rya nimugoroba banagirana ibiganiro.

Ibiganiro byibanze ku mibereho yabo muri iki gihugu, amahirwe ahari ku banyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro nyarwanda.

Aba banyarwanda bibukijwe izo ndangagaciro zirimo ubumwe no gukunda igihugu, gukora cyane no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe, ari muri iki gihugu aho yitabiriye inama yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha igifaransa, yabereye i Rabat ku wa Gatatu. 

Minisitiri Nduhungirehe yabonanye n’Abanyarwanda baba muri Maroc.
Minisitiri Nduhungirehe yari kumwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.
Abanyarwanda basabwe gukomeza indagagaciro nyarwanda no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]