sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana agaragaza ko ikoranabuhanga mu burezi riri mu cyerekezo cya viziyo 2050

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yagaragaje ko umushinga w’ikoranabuhanga mu Burezi (Rwanda Smart Education) ufite uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’igihugu cya viziyo 2050 na gahunda y’Igenamigambi rigamije Impinduka, NST.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’umushinga w’Ikoranabuhanga mu burezi, wabereye ku ishuri rya Kagarama Secondary School mu Karere ka Kicukiro.

Minisitiri Nsengimana avuga ko binyuze mu guteza imbere ubushobozi bw’abaturage no kongera uburyo bwo kubona uburezi bufite ireme bushingiye ku ikoranabuhanga, uyu mushinga uteza igihugu imbere.

Ati “ Ni umushinga ufite uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2050 y’u Rwanda ndetse n’Igenamigambi rigamije Impinduka. Turimo gushyira igihugu cyacu ku rwego rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga rishingiye ku bumenyi.”

Muri uyu muhango hanatangajwe icyerekezo cy’icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, kigamije gukwirakwiza murandasi mu mashuri yisumbuye 2500, gushyiraho amasomero 100 y’ikoranabuhanga (smart classrooms), no gutangiza urubuga (cloud platform) rw’igihugu rushinzwe ikoranabuhanga mu burezi.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo kongera umusingi uhamye w’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ibi byose bizakorwa mu rwego rwo kongera umusingi uhamye w’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.


Ati: “Ibi byose bigamije kurushaho kugeza ibyiza by’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga hose mu Rwanda”.

Hanamuritswe umushinga wa DigiTruck, akaba ari icyumba cy’ishuri kigendanwa gikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, gifite mudasobwa, murandasi n’ibikoresho byifashishwa mu myigire y’ikoranabuhanga.

Minisitiri yavuze ko DigiTruck izazenguruka mu turere twose 30 tw’u Rwanda, itanga amahugurwa ku bumenyi bw’ikoranabuhanga ku buntu kandi bijyanye n’ibikenewe, cyane cyane mu baturage batagerwaho byoroshye n’uburezi, barimo urubyiruko rutari ku ishuri, abakobwa, n’abahinzi.

Yavuze ko uyu mushinga ujyanye neza n’Igenamigambi ry’Igihugu ryo guhindura u Rwanda (NST2), rigamije guhugura Abanyarwanda miliyoni imwe mu bumenyi bw’ikoranabuhanga.


Ati: “Mu myaka itatu iri imbere, abaturage barenga 5,000 bazungukira ku buryo bushya bwo kwigisha, bityo n’abatuye mu bice bya kure bazahabwa ubumenyi ngombwa mu by’ikoranabuhanga.”

Yasabye abitabiriye gushyira mu bikorwa intero ya “leave no one behind”, bivuze ko nta Munyarwanda uzasigara inyuma mu rugendo rwo guhindura u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga.


Ati: “Dukomeze gushora imari mu bisubizo bishya kandi by’ubumwe bituma urubyiruko n’imiryango byacu bibona ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo bibashe gutera imbere mu kinyejana cya 21.”


Umushinga wamuritswe wateye inkunga na Sosiyete ya Huawei Technologies ndetse n’Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere Mpuzamahanga (China International Development Cooperation Agency).

Photos:

[fluentform id="3"]