sangiza abandi

Minisitiri Sebahizi yijeje ko nta bicuruzwa bizabura ku isoko ry’u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yijeje Abaturarwanda ko nta bicuruzwa bizabura ku isoko ry’imbere mu gihugu birimo n’ibikomoka kuri peteroli, nubwo bwose ibiciro byitezweho gukomeza kuzamuka.

Bamwe mu bacuruzi b’imbere mu gihugu bamaze iminsi bavuga ko igihe ibicuruzwa bitumizwa hanze by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati byamaraga mu nzira kiyongereye, byatumye nabyo byongera ikiguzi cyabyo.

Abatanga serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga bavuga ko ikiguzi cy’ubwikorezi cyazamutse ndetse n’ubwishingizi nabwo bwatangiye kuzamuka.

Ibi byatewe n’intambara imaze igihe kirenga ukwezi mu Burasirazuba bwo hagati, ihanganishije Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudance Sebahizi avuga ko u Rwanada rwashatse inzira zaba zifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku isoko rya Dubai, irimo iyo kunyuza ibicuruzwa muri Oman bikagera Dubai binyuze inzira y’ubutaka ndetse no kunyuza ibicuruzwa ku cyambu cya Djibouti.

Minisitiri Sebahizi avuga ko izi ngamba zizafasha mu kugeza ibicuruzwa mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse ashimangira ko kugeza ubu ibicuruzwa bijya i Burayi byo bikomeje kugenda nta nkomyi.

Minisitiri kandi avuga ko nubwo hazakomeza kubaho izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ariko Leta iri guharanira ko hatazabaho ibura ry’ibicuruzwa ku masoko.

Ati ” Ubu rero turakora ku buryo nibura ibikomoka kuri peterori biboneka ku isoko, turakora ku buryo ibicuruzwa biva hanze dukeneye bitabura ku isoko hari imiti, hari amafumbire, hari ibiribwa hari nibyo bikomoka kuri peteroli, iyo niyo ntambwe ikomeye tugomba gushyiramo imbaraga hanyuma ibijyanye n’ibiciro tukabijyanamo tukareba uburyo tubyihanganira twese.”

Minisitiri Sebahizi yaboneye kwibutsa abantu gukoresha nk’ibikomoka kuri peterori bike, harimo kugabanya lisansi abantu bakoresha, bagatega imodoka za rusange.

Iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwo hagati yateje ifungwa ry’umuyoboro wa Hormuz ucamo 20% y’ibikomoka kuri peterori Isi ikenera, byatumye ibikomoka kuri petelori byiyongera hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda aho amafaranga ya lisansi amaze kwiyongeraho amafarenga arenga 1,000 mu kwezi kumwe.

Photos:

[fluentform id="3"]