Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze muri Uganda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Minisitiri w’Intebe yageze mu murwa mukuru wa Kampala kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026.
Minisitiri Nsengiyumva ari muri iki gihugu aho azaba ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Yoweri Kaguta Museveni,wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda nshya.
Uyu muhango uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, uzabera muri Kololo Ceremonial Grounds, agace gasanzwe kakira ibirori bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu, gaherereye mu mujyi Mujyi wa Kampala.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 7,946,772, angana na 71,65%, mu matora yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026.
Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu 1986, iyi akaba ari manda ya karindwi agiye kuyobora.
Nyuma yo gutsinda amatora, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Perezida Yoweri Museveni watsinze amatora, amwifuriza ibyiza no gukomeza guteza imbere Uganda.
Perezida Paul Kagame yavuze ko amwifuriza ibyiza n’abaturage ba Uganda mu gihe akomeje gukorera icyo gihugu ngo gitere imbere n’abaturage bacyo.










