Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahuye na Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, amugeza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze i Abidjan mu murwa mukuru wa Côte d’Ivoire, ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza, aho yari agiye guhagararira Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida Alassane Ouattara.
Ku munsi w’ejo ku wa mbere, Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango w’irahira rya Perezida Alassane Ouattara, watorewe kuyobora Côte d’Ivoire muri manda ya kane, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa 27 Ukwakira 2025, ku majwi 89%.
Nyuma y’umuhango w’irahira rya Perezida wa Côte d’Ivoire, Minisitiri w’Intebe yahuye na Perezida Alassane Ouattara, amushyikiriza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Paul Kagame.
U Rwanda na Côte d’Ivoire bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu bukungu, umutekano n’iterambere rusange. Ibihugu byombi kandi bishyigikirana mu guteza imbere ubucuruzi no kurushaho kubaka amahirwe ahuza abaturage babyo.
Ku wa 12 Gicurasi 2025, Paul Kagame yari yasuye Abidjan ubwo yari yitabiraga inama y’abayobozi b’ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), agirana ibiganiro na Alassane Ouattara, byigiwemo uko impande zombi zakomeza gukorana mu by’ubukungu n’ishoramari.








