sangiza abandi

Minisitiri w’ubuzima yakiriye umuyobozi w’ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti muri Afurika

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika Kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA (African Medicines Agency), Dr. Delese Mimi Darko, uri mu Rwanda aho yiteguye gutangira ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora iki kigo gifite icyicaro gikuru i Kigali.

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rw’iki kigo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika, by’umwihariko mu gukaza ubugenzuzi bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, kugira ngo abaturage babone imiti ifite ubuziranenge kandi ibagereho ku gihe.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo gutanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo iki kigo gitangire neza imirimo yacyo.

African Medicines Agency ni ikigo cyashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU kizakora ibijyanye no kongerera umugabane ubushobozi mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga no guhangana n’ibibazo by’ubuke bw’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika.

Ni ikigo ibihugu icyenda byo muri Afurika byahataniye kwakira birangira u Rwanda rucyegukanye bijyanye n’uko rwashimiwe politiki zo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda.

AMA izajya igenzura imiti yaba ikorerwa muri Afurika n’ishyirwa ku isoko ryayo, inagenzura abakora ubushakashatsi bujyanye n’imiti mu kubahiriza amabwiriza hirindwa hasohoka iyangiza.

Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga ibyangombwa nkenerwa, birimo aho icyo kigo kizakorera na bimwe mu bikoresho abakozi bazakenera kugira ngo imirimo ya AMA igende neza.

Dr. Delese Mimi Darko, yashyizweho ku itariki ya 4 Kamena 2025, akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri Ghana (FDA).

Muri Kamena 2023 ni bwo u Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima na AU byasinyanye amasezerano, yo kwakira AMA, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe ko ari rwo ruzacyakira mu 2022 mu Nama ya AU yabereye muri Zambia.

Photos:

[fluentform id="3"]