Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yatangaje ko hafashwe ingamba ko nta kipe y’igihugu izongera gusohoka igiye kuba “ingwizamurongo”.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta “PAC” ku isesengurwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023.
Yavuze ko byagaragaye ko hari amakipe asohoka agatangwaho amafaranga menshi ariko ntagire umusaruro atanga kuko ikipe isohotse nibura itangwaho asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yifashishije urugero rw’amarushanwa yo kwiruka, yavuze ko bashingira cyane ku musaruro bazana kuko iyo Minisiteri ibona nta musaruro izatanga, idashobora kuyishoramo amafaranga.
Ati: “Niba abo bana tuvuge bo mu kwiruka tutari bubohereze hanze ngo baze ari aba mbere, tubyihorere”.
Minisitiri Mukazayire, yasobanuye ko u Rwanda rutitabiriye amarushanwa ya CECAFA U17 mu 2024 kubera ko rutari rwiteguye neza, bakanga guhombya amafaranga y’igihugu kuko ikipe yashoboraga kuba ingwizamurongo.
Ati “Uyu munsi ntabwo ikipe y’u Rwanda isohoka byo gusohoka gusa, niba tutariteguye tukaba tugiye kuba ingwizamurongo ntabwo tugomba gutakaza amafaranga.”
Minisitiri Mukazayire avuga ko iyo hari abitwaye neza mu marushanwa, biborohera kubaha amafaranga iyo bakeneye gusubirayo kuko bishimira gushora aho instinzi iboneka.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko nta federasiyo izongera guhabwa amafaranga na MINISPORTS itaratanga raporo y’uko ayo yahawe mbere yakoreshejwe.
Mu bibazo byagaragaye harimo imikoreshereze y’asaga miliyari 9 Frw yo gutegura imikino inyuranye yohererejwe za federasiyo ariko ntakorerwe igenzura.
Hari kandi miliyoni 129 Frw Minisiteri yohereje ariko ntatangirwe raporo igaragaza ikoreshwa ryayo, ndetse na miliyoni 676 Frw yatanzwe ariko hakaba nta nyandiko zuzuye ziyasobanura.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ko mu gihugu hari federasiyo 38 za siporo ariko 11 ari zo zishyirwamo imbaraga kubera ko zifite igenamigambi rinoze.
Izo zirimo iy’umupira w’amaguru , handball, volleyball, basketball, iy’umukino w’amagare, iy’umukino wo kwiruka, sitting volleball, tenis, iy’umukino wo koga, iya karate na Kungufu.
Iyi MIinisiteri ivuga ko izi,usanga ari zo zifite ibikorwa bifatika ndetse n’uruhare mu guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.







