Mu Rwanda hari kubera inama ya 4 y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya (STI Conference) iri kwigirwamo uko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano AI, ryakwifashishwa mu guteza imbere akarere ka EAC.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 30 Werurwe ikazarangira ku ya 1 Mata 2026 aho yateguwe n’ikigo cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe siyansi n’ikoranabuhanga (EASTECO) gifatanyije n’inama y’amashuri makuru na kaminuza yo muri Afurika y’Iburasirazuba (IUCEA).
Iyi nama izamara iminsi ibiri izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Gukoresha ubwenge buhangano mu kubaka Afurika y’Iburasirazuba ikomeye, idaheza kandi irangwa n’udushya”.
Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo; abayobozi, abashakashatsi, abahanga udushya, abikorera, n’abafatanyabikorwa mu iterambere bavuye mu bihugu bigize umuryango wa EAC.
Izibanda cyane ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano AI, nka moteri y’iterambere rirambye, guhindura uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’iterambere ridaheza mu karere.
Hazigwa uburyo AI yakoreshwa neza mu guteza imbere ubukungu, gushyiraho amategeko agenga ikoranabuhanga, no guteza imbere ubushakashatsi.
Abitabiriye iyi nama kandi bazarebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI, ibikorwaremezo, imiyoborere, n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga mu karere.
Ibindi bizakorerwa muri iyi nama ni ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi bayitabiriye n’imurikagurisha ry’udushya twahanzwe.
Hazaba kandi Amarushanwa y’urubyiruko n’abagore mu bijyanye n’udushya n’ubushabitsi.








