Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, mu Rwanda hatangiye inama ihuza abashoramari bo muri Afurika izwi nka “Africa’s Business Heroes”, iri kuba ku nshuro yayo ya karindwi.
Iyi nama y’iminsi ibiri ihurije hamwe abasaga 1000 barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari, abajyanama mu by’imari, abafatanyabikorwa n’inzobere mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika biga ku iterambere ry’ishoramari.
Iyi nama izasozwa hatangwa ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo 10 bahize abandi mu Irushanwa “Africa’s Business Heroes”.
Itangwa ry’ibi bihembo rikubiye mu mushinga watangijwe n’Umushinwa Jack Ma abinyujije mu Kigo cye cya Alibaba, nyuma yo gusura Umugabane wa Afurika bwa mbere mu 2017.
Icyo gihe yanitabiriye Youth Connect yabereye i Kigali, anasura Umujyi wa Nairobi muri Kenya, yanzuye gushyigikira Afurika mu rugendo rwo kwihangira imirimo.
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Juliana Kangeli Muganza, yashimye ko ibihembo bya Africa’s Business Heroes bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, muri zirindwi bimaze kuba.
Ati “Twishimiye ko Kigali yatoranyijwe nk’umujyi wakiriye itangwa ry’ibihembo. Si impanuka ahubwo bishimangira imyemerere Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango wa Africa’s Business Heroes bihuriyeho ko kwihangira imirimo birenze kuba igikoresho cy’iterambere, byabaye moteri y’impinduka zikenewe.”
Umuyobozi Mukuru wa Africa’s Business Heroes, Zahra Baitie Boateng, yavuze ko ba rwiyemezamirimo banyuze muri iri rushanwa bahanze imirimo irenga ibihumbi 120, yahinduye ubuzima bw’abarenga miliyoni 40 barimo abagura serivisi zitandukanye.
Ati “Inzozi zabaye impamo. Ba rwiyemezamirimo baturuka mu mfuruka zose za Afurika, babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’inganda. Bari kubaka Afurika bifuza, Afurika twese twifuza.’
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko kuva Africa’s Business Heroes yatangira mu 2019, yabaye gahunda yatanze impinduka ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Abatsinze mu bihe byashize, babaye abantu bakomeye ku Mugabane [wa Afurika] wose. Ni byiza kubona ba rwiyemezamirimo benshi basaba kwitabira iri rushanwa, ni gihamya ku hazaza n’imbaraga z’ubukungu bwa Afurika.












