Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda cyagabanutse ku kigero 14.1% mu gihembwe cya kane cya 2025.
Iki gipimo cyari kivuye kuri 18.0% cyariho mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka wa 2024.
Iyi raporo y’ubushakashatsi yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mutarama, igaragaza ko hari icyizere cyiyongereye ku isoko ry’umurimo, by’umwihariko ku rubyiruko, ari narwo rugize igice kinini cy’abaturage b’igihugu.
Iyi raporo igaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura, ubwo ni abemerewe gukora bangana na miliyoni 8,6, muri bo miliyoni 5,5 bangana na 64.1% bari ku isoko ry’umurimo.
Muri aba bari ku isoko ry’umurimo, abafite akazi barenga miliyoni 4.8, mu gihe abarenga ibihumbi 646.7 ari abashomeri, na ho abarenga miliyoni eshatu ubwo ni 35.9% ntibari ku isoko ry’umurimo barimo abakora ubuhinzi bangana na 48.7% n’abandi barimo abanyeshuri n’abafite ubumuga bangana na 51.3%.
NISR igaragaza ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16 na 30, rufite akazi rungana na 52.2%, ni mu gihe urudafite akazi rungana na 14.1%. mu gihembwe cya Kane cya 2025, ruvuye kuri 18% rwariho mu gihembwe nk’icyo mu 2024.
Uko ubushomeri bwifashe muri rusange
Uretse imibare y’urubyiruko muri rusange, abagabo nibo benshi bafite akazi ku kigero cya 63.7%, ubwo ni nabo bacye bafite ubushomeri ku kigero cya 10.5%, abagore bafite akazi bangana na 50.4%, abadafite akazi bo bangana na 13%.
Mu mujyi niho hari abantu benshi bafite akazi bangana na 64%, abadafite akazi bo bangana na 11%, ni mu gihe abatuye mu byaro bafite akazi bangana na 53.4 naho abadafite imirimo bakaba ari 12%.
NISR ivuga ko abarenga miliyoni 3.9 bangana na 56.5% bari ku murimo ariko badatanga umusaruro uko bikwiye, umubare munini ukaba abagore bangana na 63.4% ugereranyije n’abagabo bangana na 49.2%.
Iyi raporo igaragaza ko rwego rwa serivisi rufite igice kinini cy’isoko ry’u Rwanda bitewe n’inama n’ibindi bikorwa birimo imikino mpuzamahanga u Rwanda rwakira, bituma muri iki gihembwe arirwo rwatanze akazi kenshi ku kigero cya 44.9% by’abafite akazi bose, ubuhinzi bukagira 39.6% na ho abakora mu nganda baragabanutse bagera kuri 15.5%.
Mu bantu barenga miliyoni eshatu batari ku isoko ry’umurimo harimo abangana na 48.7% bakora ubuhinzi bw’amaramuko, abandi 51.3% bagizwe n’abanyeshuri, abari mu zabukuru n’abafite ubumuga.
Urubyiruko rwashyiriweho amahirwe yo kwivana mu bukene
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima aherutse kugaragaza ko hari amahirwe atandukanye urubyiruko rwashyiriweho kugirango rubashe kwikura mu bukene arimo nka gahunda ya ‘Aguka Ideation program’ ifasha urubyiruko rufite igitekerezo gusa.
Muri ubu butumwa yacishije ku rubuga rwa X yavuze ko nk’ubyiruko rufite umushinga muto rwashyiriweho gahunda ya YouthConnekt, abafite ubumuga cyangwa abavuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa bashyirirwaho gahunda ya Vulnerable Youth Program naho abakeneye kongera igishoro baterwa inkunga binyuze muri Aguka Youth Fund.
Yavuze kandi ko urubyiruko rwo mu byaro rufashwa muri gahunda z’ubuhinzi, guhabwa imirimo mu bikorwa byo kubaka nk’imihanda, n’ibindi ndetse avuga ko n’abakora ubuhanzi batibagiranye aho bafashwa na Aguka Youth Fund kubona ibikoresho, gutegura ibitaramo n’ibindi.





