sangiza abandi

Musenyeri n’abapasiteri ba EAR bapfukamye basaba imbabazi Drocella ,kubw’ ibyo mugenzi wabo yamukoreye muri Jenoside

sangiza abandi

Byabereye mu gikorwa cyo  kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini rya EAR diyoseze ya Kivu aho muri uyu muhango Musenyeri yahagurukije abapasiteri maze bose bagapfukama basaba imbabazi uwitwa Drocelle wahungiye ku wari pasitor wa EAR ariko akanga kumuhisha.

Muri iki gikorwa Drocelle watanze ubuhamya yavuze ko ubwo yarimo yihishahisha yaje guhungira ku rusengero rw’itorero rya Anglican paruwasi ya Shwemu asaba pasiteri kumufungurira urusengero ngo yihishemo ariko uwari Pasiteri akamwirukana ngo nagende,ibyatumye ahita yumva yanze itorero rya EAR mu buzima bwe.

Ubwo yafataga ijambo,musenyeri  wa EAR Diyoseze ya Kivu Ahimana Augustin yahagurukije abapasiteri ba EAR bose bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abasaba kumusanga imbere.

Yagize ati”Ndagirango ndarike abapasiteri b’Abanglican bari aha munsange hano ndi ndababwira icyo dukora.Abapasiteri bo muri Diyoseze ya Kivu mwaje n’abandi ba Pasiteri b’Abanglican”

Abapasiteri bose bahagurutse bamusanga imbere maze Musenyeri Austin ati”Ubuhamya bwa Drocella ,bwadushyize mu rubanza rukomeye.Uyu mwana yahungaga ngo akize amagara yagiye ku rusengero rwacu agenda ahungiye ku mupasiteri wari uhari,pasitoro Lazard w’umwanglican aramubwira ati Nyabuna dukingurire urusengero baraduhiga kutwica ,dukingurire urusengero duhunge uduhishe ,ariko umupasiteri aramwirukana yanga kumukingurira”.

Musenyeri Augustin yakomeje avuga ko iki ari igikorwa kigayitse ko ubupasiteri bwabo imbere ya Drocella butsinzwe.Musenyeri ati”

Umwungeri w’intama yahindutse ikirura ibintu nk’ibyo rero bikora ku mitima bigashyira ku mwunzani.Niyo mpamvu ntumiye abapasiteri bagenzi bange ,kuko ubupasiteri bwacu bwagiye ku munzani buratsindwa bupima ibiro zero.

Ndagirango dufatanye twicishije bugufi duhagarare mu cyuho ku bwa pasitori Lazard wagabuye Drocelle mu yandi magambo kwari ukumugabura ngo nagende apfe kandi ubwo yabikoreye n’abandi Drocella we kubw’ubuntu bw’Imana yararokotse ariko ubwo hari n’abandi yanze guhisha barapfa,kandi Drocelle yavuze ati kubera izo mpamvu nanze idini ry’aba Anglican.Ufite ukuri ko kutwanga ntabwo turi abo gukundwa ubuse dufite igikundiro ?Abapasiteri dufite igikundiro se’’ ?

Musenyeri yasabye Drocelle guhagarara imbere yabo aho abareba bose maze aramubwira ati

“Twarakwishe Imana ni yo yakurokoye ariko twe twarakwishe ufite impamvu zose zo kutwanga nta gikundiro dufite.Duhagaze mu cyuho cya Pastor Lazard dukozwe n’isoni cyane imbere y’Imana n’imbere yawe n’imbere y’abandi nkawe dupfukamye twese dusabye imbabazi’’.

Musenyeri n’abapasitori bose bari kumwe bahise bapfukama imbere ya Drocelle ,amavi bayashinga ku butaka maze baririmba indirimbo irimo kwicuza.

Musenyeri agaragiwe n’abapasitoro ba EAR bapfukamye imbere ya Drocella basaba imbabazi

Mu guhaguruka Musenyeri yahobeye Drocelle n’abandi bapasitoro bari bapfukamye nabo bararamukanya.

Ni igikorwa cyashimwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ,aho bagaragaje  ko n’andi madini arimo abiyita abapasiteri cyangwa abashumba bakwiye kwigira kuri uyu musenyeri maze bagasaba imbabazi ku ruhare baba baragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bari bashinzwe kwigisha ijambo ry’Imana.

Photos:

[fluentform id="3"]