Abantu icyenda bakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2026,basezeweho bwa nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2026, bashyingurwa mu cyubahiro mu Irimbi riri mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi banyuranye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, barimo Guverineri w’iyi ntara Pudence Rubingisa,abagize inama y’umutekano itaguye y’intara n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabuze ababo.
Iki kiza cy’inkuba cyahitanye abo bantu icyenda ubwo bari mu Murenge wa Jarama, abandi 12 bagizweho ingaruka n’iri sanganya.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, abo ku rwego rw’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabuze ababo. Nyuma y’iki kiiza, abakomeretse barakuriranywe barakira.
Mu bishwe n’inkuba, umukuru muri bo yari afite imyaka 35 mu gihe umuto yari afite imyaka 5.








