sangiza abandi

Ni Amapiano – Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sitamuacha”

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo nshya iri mu rurimi rw’igiswayire yise “Sitamuacha”.

Ni indirimbo yagiye hanze amajwi n’amashusho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Iyi ndirimbo “Sitamuacha” ugenekerekeje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Sinzamuvaho”, ifite iminota 12, ikaba ifite umwihariko w’uko icurangitse mu njyana y’Amapiano, ubusanzwe imenyerewe cyane muri Afurika y’Epfo.

Inyikirizo yayo igarukamo amagambo y’uburyo, uyu muhanzi yakiriye Kristo ndetse akavuga ko ntakizabatandukanya yaba ingorane zo mu Isi cyangwa se ibizaba mu gihe kizaza.

Ati “Kipi kitanitenga na upendo wake Maafa na majanga oh Hayawezi Ya Leo na yajayo nayo hayawezi Ayeee nimemshika sitamuacaa.”

Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga, ati” Ni iki kizantandukanya n’urukundo rwe?, Ibiza n’ibyago, yewe, ntibishobora! Uyu munsi n’ejo hazaza ntibishobora, Ayeee, naramufashe, ntabwo nzamureka agenda.”

Amashusho y’indirimbo nshya ya Israel Mbonyi, kuri ubu yamaze kugera ku rukuta rwe rwa Youtube, akaba yarafashwe ubwo uyu muramyi yamurikaga album ye ya gatanu yise ‘Hobe’, tariki ya 5 Ukwakira 2025, muri Intare Conference Arena.

Ni album ifite indirimbo14 zirimo n’iyi ‘Sitamuacha’ yagiye hanze.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze iminsi micye aciye agahigo, ko kuba umuhanzi Nyarwanda wa mbere mu mateka ubashije kuzuza abamukurikira miliyoni ebyiri, ku rukuta rwe rwa Youtube.

REBA INDIRIMBO “SITAMUACHA” YA ISRAEL MBONYI

Photos:

[fluentform id="3"]