sangiza abandi

Ni igihe cyo kunga ubumwe tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside: Minisitiri Dr. Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igihe cyo kunga ubumwe nk’Abanyarwanda bagafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarukaga ku myiteguro y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yasobanuraga gahunda z’icyumweru cyo Kwibuka yavuze ko atari igihe cyo guheranwa n’agahinda ahubwo ari igihe cyo kuzirikana amateka yaranze u Rwanda ari nako Abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe.

Dr Bizimana yavuze ko ku munsi wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka tariki 7 Mata, mbere ya sasita Abanyarwanda bose bazaba bari ahateguwe gutangirwa ibiganiro ku rwego rw’umudugudu bizaba byibanda ku kureba icyerekezo cy’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma hakazabaho kumva ubutumwa nyamukuru buzatambuka kuri radiyo na televiziyo.

Yavuze ko ku rwego rw’Igihugu ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 bizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yavuze ko kandi kuri iyo tariki ya 7 Mata hazaba urugendo rwa Kwibuka ruzaturuka ku biro by’Akarere ka Gasabo rugasorezwa kuri BK Arena ari naho hazabera ‘umugoroba w’ikiriyo’.

Yavuze ko urugendo rwo kwibuka ruba rugamije kuzirikana urugendo rwakoreshwejwe Abatutsi mu gihe cya Jenoside bajya kwicwa.

Yagize ati “ Icyo urugendo rwo kwibuka ntabwo ari ukugenda gusa ahubwo ni ukunenda tuzirikana urugendo rubi rwa Jenoside rwakoreshejwe Abatutsi bajya kwicwa mu 1994, tukabizirikana tukabishyira ku mutima”.

Dr. Bizimana yavuze ko nyuma ya sasita ibikorwa byose bizakomeza nk’ibisanzwe abafite imirimo bakayijyaho ndetse n’abacuruzi bagafungura bagakora nk’uko bisanzwe.

Yavuze ko siporo z’abantu ku giti cyabo zemewe icyitemewe ari amarushanwa atandukanye n’imikino y’amahirwe ariko amakipe yemerewe kwitoza nk’uko bisanzwe.

Abajijwe ku ndirimbo zicurangwa mu nyubako zikorerwamo siporo ‘Gym’ yavuze ko icyibujijwe ari indirimbo zishinyagura ariko kandi hari ndirimbo nziza zacurangwa ndetse zigafasha abantu bari gukora siporo.

Minisitiri Bizimana yavuze mu gihe cyo Kwibuka ari igihe cyiza cyo kwishyira hamwe nk’Abanyarwanda dusangiye ibyago twagize twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubazirikana turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango, ivangura n’ibindi byose bishobora kuganisha gucamo ibce Abanyarwanda.

Yasabye Abanyarwanda kuba hafi abahura n’ihungabana muri ibi bihe byo Kwibuka bakabafasha kudaheranwa n’agahinda bakababa hafi bababwira ko batari bonyine.

Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igihe cyo kunga ubumwe nk’Abanyarwanda bagafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Photos:

[fluentform id="3"]