Tariki ya 10 Kanama ni umunsi udasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko ni bwo hizihizwa isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Kuri uyu munsi, imyaka 63 iruzuye neza impundu zivuze mu muryango wa Madamu Jeannette Kagame.
Ni umunsi wari uw’amashimwe mu muryango we ariko wanabaye intangiriro yo gucungurwa kw’Abanyarwanda kuko yaharuriye inzira benshi binyuze mu mishinga itandukanye, irimo ikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation, yahinduye ubuzima bw’abatari bake.
Madamu Jeannette Kagame yavukiye i Burundi ku itariki ya 10 Kanama 1962.
Yashakanye na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 1989. Babyaranye abana bane ndetse bamaze kugira abuzukuru babiri b’imfura yabo, Ange Kagame.




Mu rwego rwo gukomeza gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda no gufatanya mu rugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge, mu 1996 Madamu Jeannette Kagame yashinze Umuryango Unity Club ugizwe n’abayobozi ndetse n’abahoze ari abayobozi muri Guverinoma n’abo bashakanye.
Ni umuryango wari ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, uyu munsi ubarizwamo abanyamuryango barenga 300.
Umwaka wa 2001 wabaye uw’ikindi cyerekezo gishya kuko Madamu Jeannette Kagame yashinze PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), Umuryango wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
PACFA yaje kwaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa “Imbuto Foundation”, hari nyuma yo kwinjizamo ibindi bikorwa birimo iby’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu by’umwihariko ku miryango itishoboye.
Mu 2002 kandi Madamu Jeannette Kagame yashinze Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika wo kurwanya virusi itera Sida (OAFLA) kuri ubu ufite abanyamuryango 40.
Mu mwaka wa 2007 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), wamuhaye inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ikirenga w’Ibikorwa bya Afurika bijyanye na gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA.
Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka Umuryango Nyarwanda, by’Umwihariko mu bikorwa byo kurwanya SIDA, inda zitateganyijwe, uburezi n’uburere bw’abana bato ndetse no guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’ingimbi n’abangavu.




Uretse ibi kandi Madamu Jeannette Kagame yagiye ahabwa ibihembo bikomeye birimo bibiri yahawe n’Ikinyamakuru ‘The voice magazine’ cyo mu Buholandi mu 2017, ashimirwa kuba umugore w’indashyikirwa n’icyo kuba yarakoze ibikorwa by’ubutwari binyuze mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu birori byabereye muri Brazil mu 2025, nabwo yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa, agihawe n’abandi bagore b’abakuru n’ibihugu bya Afurika.
Mu 2018, Madamu Jeannette Kagame yahawe ishimwe rya ‘UNAIDS Special Ambassador for Adolescent Health and Wellbeing’ kubera ibikorwa yakoze mu kurwanyu ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko binyuze mu muryango yashinze wa Imbuto Foundation.
Mu buzima busanzwe bwa Madamu Jeannette ni umubyeyi urangwa n’urugwiro, akunda abana, ndetse benshi bamwita Mama w’u Rwanda.
Buri mwaka ku munsi Mukuru wa Noheli asangira n’abana bato, mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.
Madamu Jeannette Kagame ni we muyobozi w’Icyubahiro w’Ishami ry’u Rwanda rya SOS Children’s Village, umuryango Mpuzamahanga wita ku bana batagira kirengera ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1982.
Mu kwifuriza Madamu Jeannette Kagame isabukuru nziza y’amavuko, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije na we binyuze mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bumushimira uko yahinduye ubuzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange.












One Response
Ndi
umwe murubyiruko impanuro waduhaye mama ni inzira y,iterambere ryiza